Yanditswe Feb, 14 2023 18:35 PM | 28,873 Views
Hari abaturage bo mu karere ka Nyagatare bagize imiryango 72, bashyikirijwe inzu bubakwiwe n’ubuyobozi nyuma yo kwimurwa ku butaka bari batuyeho bugomba gukorerwaho n’umushinga Agro Business Hub.
Aba
baturage bashima ko izi nzu ari nziza mu myubakire bakaba banegerejwe n’ibikorwaremezo
kuko ziri mu mudugudu.
Izi nzu 72 zahawe abaturage ari nazo ku ikubitiro zatashywe ku mugaragaro zubatswe mu mudugudu wa Shimwa Paul uherereye mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, aho buri muryango uhabwa inzu imwe.
Uretse iyi miryango 72 hari n'indi miryango 240 nayo igiye kuzatuzwa mu midugudu ya Rwabiharamba n’Akayange naho ni mu Murenge wa Karangazi inzu zabo nazo zikaba zaramaze kuzura.
ibi bivuze ko mu Murenge wa Karangazi imiryango igomba gutuzwa yose hamwe ari 312 aho hose buri muryango uhabwa inzu imwe.
Nanone hari indi miryango 73 izimurwa mu Burembo mu Murenge wa Rwimiyaga yo ikazatuzwa mu Murenge wa Rwempasha, ubu ndetse ngo hakaba haramaze kuboneka ibibanza byo kububakira.
Ibi byose biri muri gahunda nziza y’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu yo gukoresha ubutaka neza no kububyaza umusaruro biganisha umuturage ku iterambere ryihuse, nkuko byasobanuwe Gasana Emmanuel umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba.
Ku bijyanye n’ikizatunga abaturage, ngo ubutaka bwabo bari batuyeho bemerewe kuba babukoresha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwabo busanzwe mu gihe hagitegerejwe ko umushinga wa Gabiro Agro Bussiness Hub uza ukabutunganya neza.
Bavuga ko numara kubutunganya, umuturage azahabwabo 30% yabwo bwatunganijwe ayikoreshe mu buhinzi n’ubworozi, indi 70% isigaye yabwo itwarwe n’umushinga uyikoreshe bya kijyambere hanyuma kandi umuturage ajye ahabwa amafaranga y’ubukode bw'ubwo butaka buzakoreshwa n’umushinga ku mafaranga yemeranijwe buri mwaka.
Munyaneza Geofrey
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru