AGEZWEHO

  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...

Abimuwe ahazakorera umushinga wa GAH muri Nyagatare bahawe inzu bazaturamo

Yanditswe Feb, 14 2023 18:35 PM | 28,873 Views



Hari abaturage bo mu karere ka Nyagatare bagize imiryango 72, bashyikirijwe inzu bubakwiwe n’ubuyobozi nyuma yo kwimurwa ku butaka bari batuyeho bugomba gukorerwaho n’umushinga Agro Business Hub. 

Aba baturage bashima ko izi nzu ari nziza mu myubakire bakaba banegerejwe n’ibikorwaremezo kuko ziri mu mudugudu. 

Izi nzu 72 zahawe abaturage ari nazo ku ikubitiro zatashywe ku mugaragaro zubatswe mu mudugudu wa Shimwa Paul uherereye mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, aho buri muryango uhabwa inzu imwe.

Uretse iyi miryango 72 hari n'indi miryango 240 nayo igiye kuzatuzwa mu midugudu ya Rwabiharamba n’Akayange naho ni mu Murenge wa Karangazi inzu zabo nazo zikaba zaramaze kuzura.

ibi bivuze ko mu Murenge wa Karangazi imiryango igomba gutuzwa yose hamwe ari 312 aho hose buri muryango uhabwa inzu imwe. 

Nanone hari indi miryango 73 izimurwa mu Burembo mu Murenge wa Rwimiyaga yo ikazatuzwa mu Murenge wa Rwempasha, ubu ndetse ngo hakaba haramaze kuboneka ibibanza byo kububakira.

Ibi byose biri muri gahunda nziza y’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu yo gukoresha ubutaka neza no kububyaza umusaruro biganisha umuturage ku iterambere ryihuse, nkuko byasobanuwe Gasana Emmanuel umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba.

Ku bijyanye n’ikizatunga abaturage, ngo ubutaka bwabo bari batuyeho bemerewe kuba babukoresha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwabo busanzwe mu gihe hagitegerejwe ko umushinga wa Gabiro Agro Bussiness Hub uza ukabutunganya neza. 

Bavuga ko numara kubutunganya, umuturage azahabwabo 30% yabwo bwatunganijwe ayikoreshe mu buhinzi n’ubworozi, indi 70% isigaye yabwo itwarwe n’umushinga uyikoreshe bya kijyambere hanyuma kandi umuturage ajye ahabwa amafaranga y’ubukode bw'ubwo butaka buzakoreshwa n’umushinga ku mafaranga yemeranijwe buri mwaka.


Munyaneza Geofrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage