AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abikorera muri Musanze biyemeje gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Jul, 01 2022 15:59 PM | 78,613 Views



Mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bo mu karere ka Musanze biyemeje kugira uruhare rufatika mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, ku ikubitiro bakaba batanze miliyoni 3 Frw azagura amabati hasanwa inzu za bamwe muri bo zishaje.

Aba bikorera bavuga ko biyemeje gukoresha neza ubushobozi bafite mu kubaka ubumwe n’iterambere by’igihugu.

Ni muri urwo rwego urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze rwashyikirije ubuyobozi bw’aka karere, miliyoni 3 z’amafaranga azagura amabati 400 hasanwa inzu zishaje za bamwe mu bakorotse Jenoside yakorewe abatutsu batishoboye. 

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere, Habiyambere Jhon avuga ko iyi ari intangiriro y’ibikorwa nk’ibi byo guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside nk’abikorera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yashimiye umusanzu w’abikorera b’Akarere ka Musanze, asaba ko n’abo mu tundi turere tw’iyi ntara babigiraho.

Mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi kandi abikorera bo mu karere ka Musanze bunamiye Abatutsi basaga 900 baruhukiye mu rwibutso rw’aka karere, barimo abagera kuri 800 biciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire.

Patience ISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage