AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abikorera bo muri Tanzania bashishikarijwe kuzitabira inama ya CHOGM

Yanditswe May, 24 2022 21:12 PM | 135,222 Views



Mu gihe abikorera basaga 1000 bitezwe kuzitabira ihuriro ry’ubucuruzi rizwi nka Commonwealth Business Forum rizabera hano mu Rwanda mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, abikorera bo muri Tanzania bashishikarijwe kuzitabira ku bwishi ibyo biganiro kuko ari andi mahirwe bashobora kubyaza umusaruro mu nama ya CHOGM.

Major General  Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Tanzania yaganiriye n’abikorera bo mu gihugu cya Tanzania mu biganiro byateguwe ku bufatanye n’ihuriro rya CEO’s Roundtable.

Yashishikarije abacuruzi bo muri Tanzania kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe nk’igihugu gihurira n’u Rwanda mu karere kamwe no mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Yagize ati "'U Rwanda na Tanzania bihuzwa na byinshi cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi no korohereza ubwikorezi n'ubundi bufatanye. Turi ibihugu bituranye, duhurira mu muryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba ndetse no mu muryango wa Commonwealth. Ni iby'agaciro rero ko abanyamuryango b'urugaga rw'abikorera muri Tanzania, cyane cyane abari mu ihuriro ry'abayobozi rya CEO ROUNDTABLE, kuzagira uruhare muri ibi biganiro bikomeye cyane, kugira ngo hatunganywe inzira z'ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda, ariko hakabaho no guhererekanya ubunararibonye, n'ubumenyi n'abandi bacuruzi n'abashoramari bo mu bindi bihugu no kuvumbura andi masoko n'amahirwe mashya mu bihugu bya Commonwealth."

Rughani Sanjay uyobora CEO Round Table, yavuze ko abikorera muri rusange bafite icyizere ko muri ibi bihe hagaragara ibibazo byinshi bikumira izamuka ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa rihungabanya ubucuruzi imbere mu bihugu, abikorera biteze ko mu biganiro by’ikigali mu kwezi gutaha hazaganirwa kuri za politiki zikwiye gushyirwaho mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo.

"...Muri tanzania, iri huriro rya CEO Roundtable twifuza gukomeza gushinga imizi ariko ku bufatanye na minisiteri, twifuza kwagura ubufatanye n'abafatanyabikorwa ba commonwealth. Ibyo abayobozi b'ubucuruzi bakeneye, ni icyizere gihoraho, n'isi itanga amahirwe kuri bose kandi itabogamiye ku ruhande rumwe, dushingiye ku masezerano y'ubufatanye bushyiraho isoko rusange rya Afurika, twizeye ko mu biganiro bizabera mu Rwanda, abayobozi bazicara hamwe bazadufashe gusubiza ibintu ku murongo, kuko muri iri hindagurika rikabije, politiki zihamye nizo musingi wizewe watuma dusubira ku murongo. Ndakeka ko iki aricyo kizaba ikifuzo cyacu nk'abacuruzi mu nama itaha izabera mu Rwanda..."

Commonweath Business Forum, ni inama izahuza abacuruzi basaga 1000 mu bihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM mu kwezi gutaha kwa Gatandatu, aho biteganyijwe ko abacuruzi n’urubyiruko bazagaruka ku kwimakaza imikoranire mu gukuraho inzitizi zidindiza ubucuruzi zidashingiye ku mahoro, guteza imbere ikoranabuhanga no kurwanya ihumanywa ry’ibidukikije.


Ruziga Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage