Yanditswe May, 24 2022 21:12 PM | 135,222 Views
Mu gihe abikorera basaga 1000 bitezwe
kuzitabira ihuriro ry’ubucuruzi rizwi nka Commonwealth Business Forum rizabera
hano mu Rwanda mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, abikorera bo muri Tanzania
bashishikarijwe kuzitabira ku bwishi ibyo biganiro kuko ari andi mahirwe
bashobora kubyaza umusaruro mu nama ya CHOGM.
Major General Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Tanzania yaganiriye n’abikorera bo mu gihugu cya Tanzania mu biganiro byateguwe ku bufatanye n’ihuriro rya CEO’s Roundtable.
Yashishikarije abacuruzi bo muri Tanzania kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe nk’igihugu gihurira n’u Rwanda mu karere kamwe no mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.
Yagize ati "'U Rwanda na Tanzania bihuzwa na
byinshi cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi no korohereza ubwikorezi n'ubundi bufatanye. Turi ibihugu bituranye, duhurira
mu muryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba ndetse no mu muryango wa
Commonwealth. Ni iby'agaciro rero ko abanyamuryango b'urugaga rw'abikorera muri
Tanzania, cyane cyane abari mu ihuriro ry'abayobozi rya CEO ROUNDTABLE, kuzagira
uruhare muri ibi biganiro bikomeye cyane, kugira ngo hatunganywe
inzira z'ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda, ariko hakabaho no
guhererekanya ubunararibonye, n'ubumenyi n'abandi bacuruzi n'abashoramari bo mu
bindi bihugu no kuvumbura andi masoko n'amahirwe mashya mu bihugu bya
Commonwealth."
Rughani Sanjay uyobora CEO Round Table, yavuze ko abikorera muri rusange bafite icyizere ko muri ibi bihe hagaragara ibibazo byinshi bikumira izamuka ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa rihungabanya ubucuruzi imbere mu bihugu, abikorera biteze ko mu biganiro by’ikigali mu kwezi gutaha hazaganirwa kuri za politiki zikwiye gushyirwaho mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo.
"...Muri tanzania, iri huriro rya CEO Roundtable twifuza gukomeza gushinga imizi ariko ku bufatanye na minisiteri, twifuza kwagura ubufatanye n'abafatanyabikorwa ba commonwealth. Ibyo abayobozi b'ubucuruzi bakeneye, ni icyizere gihoraho, n'isi itanga amahirwe kuri bose kandi itabogamiye ku ruhande rumwe, dushingiye ku masezerano y'ubufatanye bushyiraho isoko rusange rya Afurika, twizeye ko mu biganiro bizabera mu Rwanda, abayobozi bazicara hamwe bazadufashe gusubiza ibintu ku murongo, kuko muri iri hindagurika rikabije, politiki zihamye nizo musingi wizewe watuma dusubira ku murongo. Ndakeka ko iki aricyo kizaba ikifuzo cyacu nk'abacuruzi mu nama itaha izabera mu Rwanda..."
Commonweath Business Forum, ni inama izahuza abacuruzi basaga 1000 mu bihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM mu kwezi gutaha kwa Gatandatu, aho biteganyijwe ko abacuruzi n’urubyiruko bazagaruka ku kwimakaza imikoranire mu gukuraho inzitizi zidindiza ubucuruzi zidashingiye ku mahoro, guteza imbere ikoranabuhanga no kurwanya ihumanywa ry’ibidukikije.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru