Yanditswe Aug, 04 2021 18:58 PM | 26,088 Views
Bamwe mu
banyeshuri biga amasomo y'ikoranabuhanga mu bigo by'ikitegererezo bikorera muri
kaminuza y'u Rwanda bizwi nka African Centers of Excellence, baravuga ko igihe
bazaba barangije amasomo yabo bazatanga umusanzu mu kuzamura ireme ry'uburezi.
RBA yasanze Twesigye Geoffrey utuye mu karere ka Kicukiro, arimo kwiga mu masaha ya mu gitondo, ariko yifashisha ikoranabuhanga kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda covid 19.
Geoffrey yiga mu cyiciro cya gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda mu masomo y'ikoranabuhanga, atangirwa mu kigo cy’ikitegererezo cya African Center of excellence.
Kiri muri gahunda ihuriweho n'ibihugu 24 byo mu Burasiraziba n'Amajyepfo ya Afurika, imaze imyaka ine itangiye mu Rwanda. Abayigamo bemeza ko itandukanye cyane na gahunda zindi zisanzwe z’amasomo yo muri iki cyiciro.
Ati “Iyi kaminuza yacu aho itandukaniye n'izindi, ni uko ibamo amasomo y'ikoranabuhanga ataboneka mu zindi programme udashobora kubona muri Afurika.”
Umuhoza Clementine, umunyeshuri muri African center of excellence nawe yagize ati “Programme twigamo hano itandukanye n'izindi, ni uko zindi zitibandaga ku burezi nyirizina ariko iyi yibanda ku burezi ikanongeraho n'ikoranabuhanga.”
Amasomo yibandwaho muri iyi gahunda haba mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza masters ndetse n'icya Ph.D, ni ay'ikoranabuhanga mu burezi, ikoranabuhanga mu binyabuzima, ikoranabuhanga mu ikusanyamakuru n'ibarurishamibare, ndetse n'ikoranabuhanga ry'ibifatika (Internet of things). Abiga aya masomo bizeza ko nibayasoza bazagira uruhare mu guteza imbere ireme ry'uburezi.
Umuyobozi wa African center of excellence ishami ry'ikusanyamakuru mu ikoranabuhanga (Data science), Ruranga Charles avuga ko ibibazo iki kigo cy'ikitegererezo cyaje gusubiza harimo n’icy’abarimu badahagije:
African center of excellence mu Rwanda ifite amashami ane mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, hamaze kwigamo abagera ku 120 naho mu cyiciro cy’abigira impamyabumenyi z’ikirenga (PhD) harangijemo abagera kuri 40 bakurikira amasomo y’imyaka 2.
Umunyeshuri wemererwa kwiga muri iyi gahunda ni uwabonye amanota ya mbere muri kaminuza.
Uretse kwemererwa kwiga ku buntu umunyeshuri, ahabwa ibyangombwa nkenerwa kugirango yige neza ndetse akanafashwa gukora ubushakashatsi aho ariho hose ku isi.
Mbabazi Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru