AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abiga muri African centers of Excellence bavuze ko biteguye kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda

Yanditswe Aug, 04 2021 18:58 PM | 26,088 Views



Bamwe mu banyeshuri biga amasomo y'ikoranabuhanga mu bigo by'ikitegererezo bikorera muri kaminuza y'u Rwanda bizwi nka African Centers of Excellence, baravuga ko igihe bazaba barangije amasomo yabo bazatanga umusanzu mu kuzamura ireme ry'uburezi.

RBA yasanze Twesigye Geoffrey utuye mu karere ka Kicukiro, arimo kwiga mu masaha ya mu gitondo, ariko yifashisha ikoranabuhanga kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda covid 19.

Geoffrey yiga mu cyiciro cya gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda mu masomo y'ikoranabuhanga, atangirwa mu kigo cy’ikitegererezo cya African Center of excellence.

Kiri muri gahunda ihuriweho n'ibihugu 24 byo mu Burasiraziba n'Amajyepfo ya Afurika, imaze imyaka ine itangiye mu Rwanda. Abayigamo bemeza ko itandukanye cyane na gahunda zindi zisanzwe z’amasomo yo muri iki cyiciro.

Ati “Iyi kaminuza yacu aho itandukaniye n'izindi, ni uko ibamo amasomo y'ikoranabuhanga ataboneka mu zindi programme udashobora kubona muri Afurika.”

Umuhoza Clementine, umunyeshuri muri African center of excellence nawe yagize ati “Programme twigamo hano itandukanye n'izindi, ni uko zindi zitibandaga ku burezi nyirizina ariko iyi yibanda ku burezi ikanongeraho n'ikoranabuhanga.”

Amasomo yibandwaho muri iyi gahunda haba mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza masters ndetse n'icya Ph.D, ni ay'ikoranabuhanga mu burezi, ikoranabuhanga mu binyabuzima, ikoranabuhanga mu ikusanyamakuru n'ibarurishamibare, ndetse n'ikoranabuhanga ry'ibifatika (Internet of things). Abiga aya masomo bizeza ko nibayasoza bazagira uruhare mu guteza imbere ireme ry'uburezi.

Umuyobozi wa African center of excellence ishami ry'ikusanyamakuru mu ikoranabuhanga (Data science), Ruranga Charles avuga ko ibibazo iki kigo cy'ikitegererezo cyaje gusubiza harimo n’icy’abarimu badahagije:

African center of excellence mu Rwanda ifite amashami ane mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, hamaze kwigamo abagera ku 120 naho mu cyiciro cy’abigira impamyabumenyi z’ikirenga (PhD) harangijemo abagera kuri 40 bakurikira amasomo y’imyaka 2.

Umunyeshuri wemererwa kwiga muri iyi gahunda ni uwabonye amanota ya mbere muri kaminuza.

Uretse kwemererwa kwiga ku buntu umunyeshuri, ahabwa ibyangombwa nkenerwa kugirango yige neza ndetse akanafashwa gukora ubushakashatsi aho ariho hose ku isi.

Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage