Yanditswe May, 05 2021 13:41 PM | 85,871 Views
Abayobozi
b’Imidugudu yose n’abayobozi b’Amasibo bo mu karere ka Gatsibo, baremeza ko
bagiye kurushaho kwegera abaturage bagafatanya mu kurwanya ibyaha by’aho
bayobora.
Ibi babitangaje nyuma yaho basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akarere, muri gahunda yiswe “umudugudu uzira icyaha”, intego ariko uko barwanya ahakigaragara ibyaha.
Muri rusange ibyaha biza ku isonga mu karere ka Gatsibo birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, ubujura buciye icyuho n'ibindi.
Iyo ibi byaha bikorewe mu Midugudu ngo bibangamira iterambere ry'abaturage n'akarere muri rusange, akaba ariyo mpamvu aka karere kashyizeho gahunda yo gusinya imihingo 27 yo gukumira ibi byaha.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko iyi mihigo izakurikiranwa uburyo ishyirwa mu bikorwa, guhera muri Kamena uyu mwaka, kandi bikaba byitezwe ko izatanga umusaruro.
Yagize ati “Ibi byaha bigomba kugabanuka cyangwa kurandurwa burundu, twashyizeho amatsinda azakurikirana uko iyi mihigo izakorwa guhera ku rwego rw’Akarere.”
Yavuze ko guhera tariki 30 Kamena uyu mwaka, bazikorera isuzuma z’ibyo iyi gahunda imaze kugeraho.
Abayobozi b’Imidugudu yose uko ari 602 bafatanyije n’abayobora amasibo, basinye iyi mihigo nabo bahamya ko bazayesa ariko bafatanije n’abaturage.
Munyaneza Geofrey
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru