AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abayisilamu bagomboye Quran zari zaraheze Magerwa zigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe Jan, 12 2018 22:05 PM | 4,048 Views



Nyuma y'ibiganiro hagati y'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, ikigo cy' imisoro n'amahoro (RRA) n'ububiko bw'igihugu (MAGERWA). Ibitabo bitagatifu KOROWANI byagombaga gutezwa cyamunara byakomorewe kuri uyu wa Gatanu.

Ni ibitabo by'idini ya Islam Korowani bipima ibiro toni 14 n'ibiro 470 birekuwe nyuma yo kumara hafi imyaka 2 biri mu bubiko bwa Magerwa. Byishyuzwaga miliyoni zirenga 20 z'amafaranga  y'u Rwanda ku bubiko byari bimazemo imyaka hafi 2 ndetse n'amahoro. Abayoboke b'idini ya Islam Mu Rwanda bishimiye ikomorerwa ry'ibi bitabo bitagatifu.

Nubwo ibitabo bitagatifu bya Korowani byahawe ba nyirabyo hari izindi toni z'imbuto z'itende zikoreshwa n'aba Islam mu gihe cy'igisibo cya Ramadan zoherejwe n'umuterankunga w'idini ya Islam mu Rwanda zo zikaba zasigaye Magerwa ariko umujyanama wa Muft w'u Rwanda Sheikh Mbarushimana Sulayman avuga ko ibiganiro bikomeje kugirango harebwe icyakorwa ngo nazo ziveyo

Bitabo bitagatifu bya Korowani byarekuwe bizakoreshwa n'aba Islam basaga ibihumbi 22 mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage