Yanditswe Jun, 27 2020 08:22 AM | 88,354 Views
Abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bataramenyekana bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa sita n'iminota 20. Aba bateye bakaba baturutse mu Burundi. Ingabo z'u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bahasiga ubuzima. Amasasu akaba yamaze iminota iri hagati ya 20 na 30.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n'ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n'udusanduku tujyamo ibiryo by'abasirikare twanditse FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z'u Burundi). Abantu batatu mu bateye bafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje."
Lt Col Munyengango yavuze kandi ko RDF ikomeza gukurikirana ngo hemenyekane abagabye icyo gitero, bikaba bikorwa binyuze mu nzira za dipolomasi.
Iki gitero cyari kigamije kugirira nabi abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze ucungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda. Uyu mudugudu uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Abo bantu bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi muri Komini ya Bukinanyana Intara ya Cibitoke ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi, bakaba ari na ho bahise bahungira.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru