AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abitwaje imbunda bavuye i Burundi bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru i Nyaruguru

Yanditswe Jun, 27 2020 08:22 AM | 88,354 Views



Abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bataramenyekana bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa sita n'iminota 20. Aba bateye bakaba baturutse mu Burundi. Ingabo z'u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bahasiga ubuzima. Amasasu akaba yamaze iminota iri hagati ya 20 na 30.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi  nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n'ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n'udusanduku tujyamo ibiryo by'abasirikare twanditse FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z'u Burundi). Abantu batatu mu bateye bafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje."

Lt Col Munyengango yavuze kandi ko RDF ikomeza gukurikirana ngo hemenyekane abagabye icyo gitero, bikaba bikorwa binyuze mu nzira za dipolomasi.

Iki gitero cyari kigamije kugirira nabi abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze ucungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda. Uyu mudugudu uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Abo bantu bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi muri Komini ya Bukinanyana Intara ya Cibitoke ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi, bakaba ari na ho bahise bahungira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage