Yanditswe Jul, 18 2021 11:08 AM | 33,175 Views
Abaturage
baturiye hamwe mu ho abantu basengeraga hazwi nko mu Butayu mu bice binyuranye
by’akarere ka Rusizi, bavuze ko bafashe ingamba zikomeye zo gukumira umuntu
wese waza kuhasengera muri ibi bihe bya Covid19, bibuza abantu guteranira
ahatemewe.
Ihuriro ry’amadini n’amatorero muri aka karere, ryo riravuga ko kujya gusengera mu Butayu muri ibi bihe ari icyaha nk’ikindi, rikaba ryitandukanije n’uwo ari we wese bizagiraho ingaruka yabirenzeho.
Mu ishyamba riri ku musozi wa Murya mu Murenge wa Nzahaha, mbere ya Covid 19 buri munsi hateraniraga abantu babarirwa mu magana harimo n’abaturutse hanze y’u Rwanda, gusa ubu byarahagaze.
Ahitwa mu Nyagatare mu Murenge wa Gihundwe, abatari bake babaga bicaye mu mazi yaho amanuka ku rutare bambaza Imana amasaha hafi ya yose, gusa ubwo umunyamakuru wa RBA yahageraga yasanze nta muntu uhari mu masaha ya kumanywa.
Ahitwa mu Bujurire na ho habaga hateraniye imbaga y’abajyanyeyo ibyifuzo byananiranye ahandi hantu, aha na ho urahumva umuyaga gusa mu bibabyi by’ibiti.
Mu busanzwe aha hantu hose abantu bagirwaga inama yo kutajya gusengerayo, kuko byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga dore ko nta n’ibikorwaremezo bihari umuntu ashobora kwifashisha mu gihe bibaye ngombwa.
Muri ibi bihe bya Covid19 ho abahaturiye ubu bihaye inshingano yo gukumira uwo ari we wese babona ushaka kuhajya
Kuri Murya, mu Bujurire, mu Nyagatare n’ahandi nk’aha, abahasengera bahita mu butayu, ahantu bemeza ko kuhasengera ari ukwibabaza kugira ngo Imana irebe umuhate wagize maze biyitere kukugirira impuhwe isubize ukwifuza kwawe.
Gusa umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorerero mu karere ka Rusizi, Pasiteri Byamungu Lazaro we ntabyumva kimwe na bo.
Yavuze ko abantu bose bakwiye gusengera ahemewe.
N’ubwo mu butayu bwo mu karere ka Rusizi hatari kugaragaramo abantu, mu minsi yashize abarenga 70 bafatiwe mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Giheke.
Abantu 239nabo bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu karere ka Ruhango mu Majyepfo bagiye gusengerayo, ndetse muri aba RBC yatangaje ko yasanzemo 10 bafite Covid 19.
Abandi 38 na bo bafatiwe ahitwa kuri Mbyo muri Bugesera mu Burasirazuba, aba bose barigishwa ariko bakanacibwa amande ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19.
Theogene Twibanire
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru