Yanditswe Jan, 09 2022 10:22 AM | 12,803 Views
Abaturage bakoresha umuhanda Kansi-Kigembe- Nyanza uherereye mu karere ka Gisagara, barasaba ko uyu muhanda wakorwa ku buryo burambye, ni nyuma y'aho uyu muhanda wangiritse ku buryo bukomeye ibintu bibangamiye ubuhahirane n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ni umuhanda urimo imikuku, ibinogo birimo amazi ndetse n'imiferege iyobora amazi yarangiritse, ku buryo iyo imvura iguye amazi yose yireka mu muhanda akawangiza.
Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda uhuza Imirenge ya Kansi-Kigembe na Nyanza yo mu karare ka Gisagara baravuga ko kuba uyu muhanda warangiritse ubangamira ubuhahirane.
Aba baturage basaba ko uyu muhanda uhuza iyi Mirenge itatu yo muri Gisagara wakorwa kandi mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije iterambere ry’ubukungu, Habimana Jean Paul avuga ko mu gutegura ingengo y'imari y'umwaka utaha hazazirikanywa no ku ikorwa ry’uyu muhanda.
Umuhanda Kansi -Kigembe -Nyanza ufite kilometero 10, ni umuhanda wa laterite waherukaga gukorwa mu myaka 4 ishize.
Manzi Claude
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru