AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abatuye muri Gisagara basabye ko umuhanda Kansi Kigembe Nyanza wakorwa kuburyo burambye

Yanditswe Jan, 09 2022 10:22 AM | 12,803 Views



Abaturage bakoresha umuhanda Kansi-Kigembe- Nyanza uherereye mu karere ka Gisagara, barasaba ko uyu muhanda wakorwa ku buryo burambye, ni nyuma y'aho uyu muhanda wangiritse ku buryo bukomeye ibintu bibangamiye ubuhahirane n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ni umuhanda urimo imikuku, ibinogo birimo amazi ndetse n'imiferege iyobora amazi yarangiritse, ku buryo iyo imvura iguye amazi yose yireka mu muhanda akawangiza.

Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda uhuza Imirenge ya Kansi-Kigembe na Nyanza yo mu karare ka Gisagara baravuga ko kuba uyu muhanda warangiritse ubangamira ubuhahirane.

Aba baturage basaba ko uyu muhanda uhuza iyi Mirenge itatu yo muri Gisagara wakorwa kandi mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije iterambere ry’ubukungu, Habimana Jean Paul avuga ko  mu gutegura ingengo y'imari y'umwaka utaha hazazirikanywa no ku ikorwa ry’uyu muhanda. 

Umuhanda Kansi -Kigembe -Nyanza ufite kilometero 10, ni umuhanda wa laterite waherukaga gukorwa mu myaka 4 ishize.


Manzi Claude 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage