AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abatuye ahataragera amashanyarazi barasaba ko gahunda yo kuyageza mu gihugu hose yakwihutishwa

Yanditswe Aug, 02 2022 16:43 PM | 39,642 Views



Abatuye mu bice bitarageramo umuriro w'amashanyarazi barasaba ko gahunda yo kuyageza mu gihugu hose yakwihutishwa, kugira ngo nabo abagereho bayifashishe biteza imbere. 

Ni mu gihe sosiyete ishinzwe ingufu REG yo ivuga ko ingo zose zizagerwaho n’amashanyarazi mu mwaka w’2024, kuko kuri ubu kuyakwirakwiza bigeze kuri 73%.

I Gahanga mu Mudugudu wa Kinyana ni hamwe mu hagaragara umuvuduko mu iterambere mu karere ka Kicukiro, ibi biterwa n'inyubako zigezweho zihazamuka umunsi ku wundi, abahatuye bakabihuza n’uko amashanyarazi yagejejwe mu bibanza byabo mbere y'uko baza kuhatura.

Makambo Leon, umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa Kinyana mu karere ka Kicukiro agira ati "Ahari umucyo umwijima urahunga, bivuze ko aha dutuye muri site ya Nunga nta mwijima ukiharangwa ibyo bikadufasha haba ku mutekano, haba kubona mu nzu, gucaginga telefone, kureba televiziyo, gutera ipasi, guteka nta kibazo tujya tugira, abana kwiga kubera ko duhorana umuriro."

N'ubwo bimeze bityo, hari abaturage batarabona amashanyarazi mu midugudu imwe n'imwe yo mu gihugu, harimo n’iyo mu mujyi wa Kigali. 

Urugero ni nko mu karere ka Gasabo umurenge wa Jabana mu kagari ka Kidashya, benshi mu bahatuye bavuga ko bataragerwaho n’amashanyarazi.

Iyakaremye Jean Paul utuye mu karere ka Gasabo avuga ko "Hano baraza bakatubarura buri munsi ngo umuriro uraje, hano hari umuntu ushobora kuza ashaka amazi akonje yerekeza iriya za Rulindo akayabura kubera nta firigo, ushaka ka pirimusi gakonje ntiyakabona twabuze muriro."

Bahufite Robert, Umuyobozi w'umudugudu w'Agatare we yagize ati "Dukeneye natwe iterambere abaturage bacu natwe bakava mu bwigunge."

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri sosiyete ishinzwe ingufu REG, Rugira Esdras avuga ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hagenda habamo inzitizi, zirimo imiterere y'imisozi miremire n'imiturire, ingaruka z'icyorezo cya Covid-19. 

Gusa ngo intego igihugu cyihaye izagerwaho.

"2024 ni intego ya guverinoma, uyu munsi twebwe dufite ingamba zivuga ngo ingo zisigaye zitarabona amashanyarazi tuzaziha amashanyarazi gute? inyigo zamaze gukorwa ndetse n'ubushobozi burashakishwa, leta ishyiramo imbaraga kugeza ubwo twabonye abafatanyabikorwa batandukanye, ku buryo buri ntara y'igihugu cyacu uyu munsi umanutse ukagera ku rwego rw'umudugudu, tuzi buri mudugudu umuterankunga wawo ndetse tuzi n'igihe amashanyarazi azagererayo. Urabizi uyu munsi tuvugana hasigaye imyaka itageze kuri 2 urumva ko bisaba ubushobozi bukomeye cyane yaba amafaranga no guhuza ibikorwa kugirango tuzagere ku ntego."

Uturere twa Kicukiro na Nyaruguru ni two turere tumaze gukwirakwizwamo amashanyarazi ku kigero cyo hejuru kuko tugeze kuri 99%. 

Mu gihe uturere twa Gakenke, Ngororero na Kamonyi ari two turi munsi ya 60%, aho Gakenke iri kuri 54%, Ngororero 55%, naho Kamonyi kuri 56%.

Agira ati "N'ubwo bari aha ni ho twahereye muri ya gahunda yo kugirango tuzamure ingo zifite amashanyarazi, muri ya gahunda yo kugirango tugeze ku banyarwanda amashanyarazi 100% Gakenke ubu dufite Rwiyemezamirimo urimo gukorerayo yaratangiye, twagiye tureba ahari ibibazo twizera mu mwaka utaha bazaba bazamutse bakagera ku kuri 80%. Ikindi Ngororero naho tugiye kubona rwiyemezamirimo waho twagiye tubikora twabitekerejeho kugirango ahari inyuma hazamukire rimwe."

Ingo zari zifite amashanyarazi mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994 zari 1% gusa, nyuma gato ya 1994 zari 3%. 

Muri 2010 imibare yarazamutse igera ku 10%, mu mwaka wa 2017 igera kuri 34.5%. Kuri ubu mu 2022 gukwirakwiza amashanyarazi bigeze kuri 73%. Intego ni uko muri 2024 ingo zose mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage