Yanditswe Jul, 12 2021 14:48 PM | 29,367 Views
Hari abaturage
bo mu Ntara y’Amajyepfo, bakomeje gutaka igihombo baterwa ahanini n’imbuto
bahabwa ntizere n’imiti bagura yica udukoko batera ntibigire icyo bitanga.
Aba baturage barasaba inzego za leta zifite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi, gukurikirana ibi bibazo mu maguru mashya kuko bikomeje kubateza igihombo bigatuma iterambere ifuza batarigeraho.
Charles Ndamage umuhinzi mu gishanga cya Duane giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara.
Aba bahinzi berekanye ko urusenda bahawe rwabateye igihombo kidasanzwe, nyuma yo kuruhinda ariko ntirurenge inonko aho ubona ko nta musaruro abaturage biteze.
Ikindi kibazo gihangayikishije abaturage biganjemo ahanini abahinga imbuto n’imboga mu turere tw’Intara y’Amajyepfo bavuga, ni imiti yica udukoko twibasira imboga n’imbuto bagura hirya no hino mu bayigurisha bazwi nk’abagrodealers mu ndimi z’amahanga ariko ntitange umusaruro
Aba tubasanze basarura intoryi ku buso bwa hegitari 22 mu gishanga cya Rugondo giherereye mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, barakemanga ndetse bakanagaruka ku gihombo bakomeje guterwa n’iyi miti.
Aba baturage barasaba inzego za leta zifite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi, gukurikirana ibi bibazo mu maguru mashya kuko bikomeje kubateza igihombo bigatuma iterambere ifuza batarigeraho.
Hakizamungu Leon umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishnzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB araburira abacuruza inyongeramusaruro ko uzafatwa ahangika abaturage imiti yarengeje igihe cy’ikoreshwa, azahanwa n’amategeko kuko bishobora kugira ingaruka ku baturage.
Bimwe mu bihingwa by’imbuto bikomeje kwibasirwa n’ibyonnyi harimo Imyembe, amacunga mandalene n’indimu ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya izi mbuto zizajya zikosha mu gihe kiri imbere.
Hiyongeraho ibigori hirya no hino bikomeje kwibasirwa na Nkongwa dore ko yatangiye no kototera igihingw cy’amasaka.
Callixte Kaberuka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru