Yanditswe Jun, 09 2021 17:27 PM | 24,440 Views
Abaturage
bakoresha umuhanda Nyagatare –Kanyinya
–Kagitumba barishimira ko imirimo yo kuwukora mu buryo bugezweho yatangiye, bakemeza ko uyu muhanda uje ari igisubizo kuko umuhanda
usanzwe wari mubi cyane ntuborohereze
kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Uyu muhanda Nyagatare-Kanyinya –Kagitumba urimo gukorwa ureshya n’ibirometero 38, ukaba ukora ku Mirenge ine y’akarere ka Nyagatare ariyo Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba.
Uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 4.6, uje usanga undi wa Nyagatare - Tabagwe –Karama wo ugenda ugana kukurangira kubakwa, hamwe n’indi mihanda izenguruka umujyi wa Nyagatare igeze hafi mu birometero 14 yose ikaba yarashyizwemo kaburimbo.
Ubusanzwe uyu muhanda na mbere wari uhari ariko warangiritse cyane, ku buryo nta kinyabiziga icyo aricyo cyose cyari kigishobora kuwucamo, bikaba byari bibabangamiye abaturage.
Kuri ubu uyu muhanda urimo gushyirwamo kaburimbo iciriritse aho biteganijwe ko icyo gikorwa kizatwara amezi 15.
Abahatuye bavuga ko gukora uyu muhanda bigiye kubabera igisubizo, kuko baburaga uko bageza umusaruro ku Isoko, no kugera mu Mujyi wa Kigali bikaba byari ikibazo kibakomereye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko uyu muhanda kuba uhuza umujyi wa Nyagatare n’umupaka wa Kagitumba, witezweho byinshi kuko uzatuma ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzabona uko ugezwa ku isoko byoroshye.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rurangwa Steven yemeza ko iyo mirimo irimo kugenda neza nubwo yabanje gukomwa munkokora n’icyorezo cya COVID 19
Kuru ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze ku kigero cya 31% by’imirimo yose igomba gukorwa.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru