AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko ibikorwaremezo byafashije abatuye Nyagatare kutajya gushaka serivisi mu bihugu bituranyi

Yanditswe Jul, 04 2021 17:22 PM | 72,233 Views



Mu gihe hizihizwa imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe, abaturage batuye mu Mirenge itandatu y’akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka y’ibihugu by’abaturanyi, bavuga ko begerejwe ibikorwaremezo birimo amavuriro n’amasoko ibyo bikaba byaratumye baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya gushakira serivisi batari bafite mu bihugu baturanye.

Imirenge itandatu yagejejwemo ibyo bikorwaremezo ni Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe.

Haherewe kuri serivisi z’ubuzima, ivuriro rya Karambo muri Kiyombe, irya Gihengeri ryo muri Mukama, irya Ndego muri Karama ndetse n’irya Nyamirama muri Karangazi yahoze ari amavuriro y’ibanze ariko nyuma yongererwa ubushobozi mu bikoresho, abaganga hamwe n’inyubako mu gutanga serivisi z’ubuvuzi nk’izitangirwa ku bigo nderabuzina.

Hanavuguruwe ikigo nderabuzima cya Tabagwe  hubakwa amasoko ya kijyambere, nk’isoko rya Shonga muri Tabagwe n’irya Kabuga mu Murenge wa Karama, hubakwa  umuhanda wa kaburimbo ureshya n'ibilometero 32 uhuza imirenge ya Nyagatare, Tabagwe, Karama na Kiyombe,  wihutisha ubuhahirane ari nako muri iyi mirenge hanagejejwe amashanyarazi.

Ibi bikorwaremezo byose abaturage babyegerejwe mu buhamya bwabo, bashingiye ku mibereho yabo ya mbere n’iy’ubu ngo basanga nabo bagomba kwishimira ko bibohoye.

Ubwiyongere bw’ibikorwaremezo mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda, byatumye akarere ka Nyagatare kagera ku ijanisha rya 52% by’abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi w’aka karere, Mushabe David Claudian avuga ko akarere gakomeje gahunda yo kongera n’ibindi bikoremezo, aho bitaragera neza muri iyi mirenge.

Muri iyi Mirenge kandi itandatu ikora ku mupaka, uretse kongerera ubushobozi ariya mavuriro akagezwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, ni nako yunganirwa n’andi mavuriro yibanze atanga serivisi zirimo gusuzuma no kuvura indwara zoroheje, gutanga imiti y'ibanze, kuvura ibikomere byoroheje, kuboneza urubyaro, gupima imikurure y'abana bari munsi y'imyaka itanu, kwigisha isuku n'isukura no gutanga inyigisho ku mirire myiza.

Ibi bikorwaremezo byose byafashije abaturage kubonera serivisi hafi yabo batagombye gukora ingendo ndende, zirimo no kwambuka igihugu bajya kuzishakira hanze yacyo ari nabyo  bagaragaza ko ari ishusho nyayo yo kwibohora.

Munyaneza Geofrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage