Yanditswe Jul, 04 2021 17:22 PM | 72,233 Views
Mu gihe hizihizwa
imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe, abaturage batuye mu Mirenge itandatu
y’akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka y’ibihugu by’abaturanyi, bavuga ko
begerejwe ibikorwaremezo birimo amavuriro n’amasoko ibyo bikaba byaratumye
baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya gushakira serivisi batari bafite mu
bihugu baturanye.
Imirenge itandatu yagejejwemo ibyo bikorwaremezo ni Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe.
Haherewe kuri serivisi z’ubuzima, ivuriro rya Karambo muri Kiyombe, irya Gihengeri ryo muri Mukama, irya Ndego muri Karama ndetse n’irya Nyamirama muri Karangazi yahoze ari amavuriro y’ibanze ariko nyuma yongererwa ubushobozi mu bikoresho, abaganga hamwe n’inyubako mu gutanga serivisi z’ubuvuzi nk’izitangirwa ku bigo nderabuzina.
Hanavuguruwe ikigo nderabuzima cya Tabagwe hubakwa amasoko ya kijyambere, nk’isoko rya Shonga muri Tabagwe n’irya Kabuga mu Murenge wa Karama, hubakwa umuhanda wa kaburimbo ureshya n'ibilometero 32 uhuza imirenge ya Nyagatare, Tabagwe, Karama na Kiyombe, wihutisha ubuhahirane ari nako muri iyi mirenge hanagejejwe amashanyarazi.
Ibi bikorwaremezo byose abaturage babyegerejwe mu buhamya bwabo, bashingiye ku mibereho yabo ya mbere n’iy’ubu ngo basanga nabo bagomba kwishimira ko bibohoye.
Ubwiyongere bw’ibikorwaremezo mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda, byatumye akarere ka Nyagatare kagera ku ijanisha rya 52% by’abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi w’aka karere, Mushabe David Claudian avuga ko akarere gakomeje gahunda yo kongera n’ibindi bikoremezo, aho bitaragera neza muri iyi mirenge.
Muri iyi Mirenge kandi itandatu ikora ku mupaka, uretse kongerera ubushobozi ariya mavuriro akagezwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, ni nako yunganirwa n’andi mavuriro yibanze atanga serivisi zirimo gusuzuma no kuvura indwara zoroheje, gutanga imiti y'ibanze, kuvura ibikomere byoroheje, kuboneza urubyaro, gupima imikurure y'abana bari munsi y'imyaka itanu, kwigisha isuku n'isukura no gutanga inyigisho ku mirire myiza.
Ibi bikorwaremezo byose byafashije abaturage kubonera serivisi hafi yabo batagombye gukora ingendo ndende, zirimo no kwambuka igihugu bajya kuzishakira hanze yacyo ari nabyo bagaragaza ko ari ishusho nyayo yo kwibohora.
Munyaneza Geofrey
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru