AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abatuye i Rusizi bavuze ko babangamiwe n’ibura ry’imiti isukura amazi ya Sur'Eau

Yanditswe Jul, 13 2021 16:02 PM | 33,547 Views



Abaturage batuye mu bice bitandukanye by'akarere ka Rusizi, baravuga ko imiti isukura amazi izwi nka sur' eau batakiyibona aho bayiguriraga, mu gihe hari igice kinini cy'aka karere kigikoresha amazi yo mu migezi cyane cyane muri ibi bihe by'impeshyi, bakaba bafite impungenge zo kuba bakwandura indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’amazi mabi.

Iyo winjiye muri pharmacy cyangwa mu ivuriro no mu maduka yo mu mugi wa Rusizi cyangwa yo mu byaro by'aka karere, ukabaza umuti usukura amazi uzwi nka sur’eau igisubizo uhabwa ni uko iyo miti yabuze ndetse batanayiheruka.

Aba baturage RBA yasanze mu kibaya cya Bugarama bavuze ko iyi miti yari ibafitiye akamaro gakomeye, kuko bayikoreshaga mu gusukura amazi.

Iri bura ry'iyi miti isukura amazi banarihurizaho n'abakora mu nzego z'ubuzima, nabo bavuga ko yabuze mu gihe gishize.

Umuyobozi muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko iki kibazo cyatewe no kuba uruganda rwo mu gihugu cya Kenya baguragaho iyi miti rwarahagaze, kubera icyorezo cya covid19.

Gusa anagira inama abaturage ko sur’eau idakoreshwa mu gusukura amazi atemba, ahubwo akabasaba kuyasukura bayateka.

Gukoresha amazi meza ni imwe mu ngamba zo kurwanya indwara zikomoka ku mwanda cyane cyane usanga zikunda kwibasira abana, by’umwihariko ariko ni n’imwe mu ngamba zifashishwa muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya covid19 cyugarije isi by’umwahariko aho basabwa gukaraba kenshi.

Gatete Eric Rafiki




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage