AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Abaturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yagaragayemo Ebola baravuga ko bahagaritse ingendo zerekezayo

Yanditswe Sep, 26 2022 19:20 PM | 145,020 Views



Abaturiye imipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda cyagaragayemo icyorezo cya Ebola, baravuga ko bahagaritse ingendo zitari ngombwa muri icyo gihugu mu rwego rwo kucyirinda.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko n’ubwo icyi cyorezo kitaragera mu Rwanda , ntawe ukwiye guhishira amakuru y’uwari we wese wava mu gihugu cya Uganda afite ibimenyetso bya Ebola.

Ku mupaka wa Gatuna /Katuna abava mu gihugu cya Uganda cyagaragawemo icyorezo cya Ebola basabwa kwipimisha umuriro no gutanga imyirondoro n’uduce baturutsemo.

Ugaragaweho bimwe mu bimenyetso nko kugira umuriro cyangwa avuye mu duce tuvugwamo iki cyorezo cya Ebola, ashyirwa mu kato ahabugenewe ku mupaka.

Nyuma imbangukira gutabara ihamukura imujyana ku ivuriro ryateganijwe mu mujyi wa Gicumbi.

Ni urugendo rw’iminota 25 uva ku mupaka, bamwe mu bava cyangwa bajya muri iki gihugu cya Uganda ndetse n’abaturiye uyu mupaka wa Gatuna bavuga ko bafashe ingamba zirimo no guhagarika ingendo zitari ngombwa.

Kugeza mu karere ka Gicumbi hari abaturage 21 byagaragaye ko bavuye mu karere ka Mubende kagaragayemo bwa mbere icyorezo cya Ebola bakaba barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima. 

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kumva ububi bw’iki cyorezo, bakarushaho kwitwararika.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije asaba abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda kugira ngo babanze barebe ko Ebola yagabanya ubukana .

Avuga kandi ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukumira no guhangana n’iki cyorezo cya Ebola kuko ibyangombwa byose bihari.

Kuri ubu abaturage baturuka mu gace ka Mubende n’utundi tugaragaramo icyorezo cya ebola iyo binjiye mu Rwanda bashyirwa mu kato ngo bakurikiranwe.

Bitabwaho bagahabwa amafunguro ndetse bakanapimwa nta kiguzi mu gihe cy’iminsi 21.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2