Yanditswe Aug, 23 2019 15:05 PM | 17,445 Views
Abaturiye uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi baravuga ko ivumbi rituruka muri uru ruganda rigira ingaruka ku buzima n'imibereho yabo ya buri munsi, bagasaba ko bakwimurwa mu mbago z’uru ruganda nkuko bari barabisezeranijwe ubwo rwaaguurwaga mu mwaka wa 2015.
Ahitwa ku rya mbere uturutse ku mugezi wa Njambwe, ugana ahubatse uruganda rukora sima CIMERWA, no ku nzu zituriye uru ruganda, ni tumwe mu duce abahatuye bavuga ko iri vumbi usanga ryakwiriye hose ku nzu no mu mirima ku buryo usanga zarahinduye ibara, bikabagora kuzironga.
Uretse kuba iri vumbi riteza umwanda, ngo ritokoza amaso yabo ndetse bakanarihumeka kenshi ku buryo bibatera impungenge ko ryabanduza indwara, bakifuza ko uru ruganda rwabimura mu mbago zarwo niba rudashoboye kurifata.
Twashatse kumenya icyo
ubuyobozi bw'uru ruganda rwa sima buteganya gukora kugira ngo aba baturage
badakomeza kubangamirwa n'iri vumbi ribatumukiraho, ariko ntitwashobora kubona ababishinzwe.
Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza uru ruganda rwubatsemo, Nsabimana Théogène avuga ko hari ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo bihuriwemo n’ubuyobozi bw'uruganda n'ubw'Akarere ka Rusizi ku buryo mu myanzuro yafashwe harimo no guhindura imifuka n'inzira z'iri vumbi zari zarangiritse.
Ubwo rwagurwaga mu mwaka wa 2015, uru ruganda rwari rwakorewe inzira z'imyotsi n'ivumbi ku buryo bihita bifatwa bikazabyazwamo umusaruro ariko zisa n’aho zitagikora, mu gihe uruganda rwari rusanzwe rwari rufite inzira y'ivumbi mu kirere aho wasangaga n’ubundi naryo rihita rikwirakwira mu ngo z'abaturage.
Inkuru mu mashusho
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru