AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abaturiye CIMERWA barinubira ivumbi rihaturuka rikagira ingaruka ku buzima bwabo

Yanditswe Aug, 23 2019 15:05 PM | 17,445 Views



Abaturiye uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi baravuga ko ivumbi rituruka muri uru ruganda rigira ingaruka ku buzima n'imibereho yabo ya buri munsi, bagasaba ko bakwimurwa mu mbago z’uru ruganda nkuko bari barabisezeranijwe ubwo rwaaguurwaga mu mwaka wa 2015.

Ahitwa ku rya mbere uturutse ku mugezi wa Njambwe, ugana ahubatse uruganda rukora sima CIMERWA, no ku nzu zituriye uru ruganda, ni tumwe mu  duce abahatuye bavuga ko iri vumbi usanga ryakwiriye hose ku nzu no mu mirima ku buryo usanga zarahinduye ibara, bikabagora kuzironga.

Uretse kuba iri vumbi riteza umwanda, ngo ritokoza amaso yabo ndetse bakanarihumeka kenshi ku buryo bibatera impungenge ko ryabanduza indwara, bakifuza ko uru ruganda rwabimura mu mbago zarwo niba rudashoboye kurifata.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'uru ruganda rwa sima buteganya gukora kugira ngo aba baturage badakomeza kubangamirwa n'iri vumbi ribatumukiraho, ariko ntitwashobora kubona ababishinzwe. 

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza uru ruganda rwubatsemo, Nsabimana Théogène avuga ko hari ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo  bihuriwemo n’ubuyobozi bw'uruganda n'ubw'Akarere ka Rusizi ku buryo mu myanzuro yafashwe harimo no guhindura imifuka n'inzira z'iri vumbi zari zarangiritse. 

Ubwo rwagurwaga mu mwaka wa 2015, uru ruganda rwari rwakorewe inzira z'imyotsi n'ivumbi ku buryo bihita bifatwa bikazabyazwamo umusaruro ariko zisa n’aho zitagikora, mu gihe uruganda rwari rusanzwe rwari rufite inzira y'ivumbi mu kirere aho wasangaga n’ubundi naryo rihita rikwirakwira mu ngo z'abaturage. 

Inkuru mu mashusho


Didier NDICUNGUYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage