AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abatuye Nyagatare bashimiye umukuru w'igihugu wabahaye impano ya Stade

Yanditswe Jul, 09 2022 19:38 PM | 146,354 Views



Abatuye Akarere ka Nyagatare barishimira ko Stade ya Nyagatare yabakuye mu bwigunge babona aho bidagadurira, inatuma aho yubatse hanagira agaciro ari naho bahera bashimira cyane umukuru w'igihugu Paul Kagame wayibahaye.

Ibi babivuze ubwo ubuyobozi bwamurikiraga abaturage b'aka karere iyi Stade, ikaba yaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 yuzura itwaye miliyari zisaga umunani zamafaranga y'u Rwanda.

Ni Stade yubatse mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare, ikaba ifite imyanya 3500 y'ahicara abantu hatwikiriye no mumpande zayo bicaye neza. Ikubiyemo ikibuga cy'umupira w'amaguru n'ibindi bibuga by'imikino y'intoki nka Volleyball na Basketball.

Ni Stade ubusanzwe imaze imyaka ibiri yuzuye, iyubakwa ryayo rikaba ryaranihutishije ishyirwaho ry'ibindi bikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo n'amatara yo kumihanda, byose byerekeza aho yubatse ariko ibi byo bikaza binashamikiye kuri gahunda ngari yo kwagura umujyi wa Nyagatare. 

Imbaga y'abaturage bamurikiwe ku mugaragaro iyi Stade, bashima ko babonye aho bidagadurira banava no mu bwigunge.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwiteze ko uretse gukura mu bwigunge abaturage,  iyi stade izanamurika impano z'abakiri bato, aha rero akaba ari naho umuyobozi w'Intara y'i Burasirazuba, Gasana Emmanuel ahera asaba abaturage gusigasira iki gikorwaremezo.

Uku kumurikira aba baturage stade yabo byakomatanyijwe n'imurikabikorwa ry'Akarere ka Nyagatare gafatanije n'abafatanyabikorwa bako mu iterambere, ahanabaye imikino y'imiyoborere myiza mu byiciro by'abari n'abategarugori ndetse no mu bagabo haba umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Sunrise FC  niya APR FC.

Iyi stade ya Nyagatare yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 yuzura itwaye miliyari zisaga umunani zamafaranga y'u Rwanda.

Imaze imyaka ibiri yuzuye, kandi ikigaragarira amaso ni uko kuva ihageze ubu no mu nkengero zayo hatangiye kuzamurwa izindi nyubako bitandukanye na mbere itarahaza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage