AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage bishimiye kwesa umuhigo wo kubaka no gusana ibyumba by'amashuli

Yanditswe Jan, 05 2018 21:23 PM | 5,493 Views



Akarere ka Nyarugenge niko kari ku isonga mu kwesa umuhigo wo gusoza igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri no gusana ibyangiritse kuko Leta yari yasabye uturere ko birangirana n'itariki ya 30 z'ukwezi 12 mu 2017. Abaturage  barishimira ko bigiye gukemura ikibazo cy'ubucucike mu mashuri.

Muri gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuli no gusana ibishaje, akarere ka Nyarugenge kari kahize kubaka ibyumba by'amashuri 25, ariko mu gihe cy'iminsi 60 uyu muhigo bawongeyeho ibindi byumba biba 33, ubwiherero 36 n'amarerero 2, ubusitani n'ibindi. Ni ibikorwa byuzuye bitwaye miliyoni zisaga 250 z'amafaranga y'u Rwanda. Ibi byatumye aka karere kaza ku isonga mu kwesa uyu muhigo mu gihugu hose.

Bamwe mu barezi bavuga ko kuzura kw'ibi byumba ari igisubizo ku bucucike bw'abanyeshuri mu ishuri rimwe. Ibi byumba by'amashuri byatashywe ku mugaragaro n'abayobozi batandukanye barimo, Minisitiri w'uburezi Dr. Eugene Mutimura, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka na Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan.

Minisitiri w'uburezi Dr. Mutimura Eugene asobanura ko kwagura ibyumba by'amashuri abanyeshuri bigiramo bizakemura bimwe mu bibazo bikibangamiye ireme ry'uburezi. Yagize ati, "Akenshi iyo abana bize bacucitse baracikiriza ntibarangize amashuri ubundi bigiraga ahantu habi cyane amashuri ava arimo umwanda, ni ikibazo cyari kidukomereye kandi kitubereye ingorabahizi mu burezi, abana b'abanyarwanda bakwiye kwiga bisanzuye, bigira ahantu heza, bafite ibikoresho, iyo bitabaye bityo nibwo usanga abana basibira. Mu nama twahoze tugira ababyeyi n'abarimu twahoze tubabwira ko hagombw agutekerezwa no kuzindi ngamba zirimo no gutuma abana badasibira bitewe n'uko turimo gucyemura ibibazo byinshi byari bibabereye ingorabahizi."

Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 3600. Minisiteri y'uburezi isobanura ko bizubakwa mu byiciro, aho icyiciro cya mbere kigomba kurangirana n'itangira ry'igihembwe cya mbere cy'amashuri, uyu mwaka hubatswe ibyumba 922.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage