Yanditswe Jan, 10 2022 19:18 PM | 11,164 Views
Abaturage mubyiciro bitandukanye batujwe mu Midugudu yo mu karere ka Huye, baravuga ko ubuzima bwabo bwabonye icyerekezo nyuma yo kubona aho baba ariko bagasaba ko ibibazo bikigaragara byakwitabwaho.
Babigaraje ubwo komisiyo idasanzwe ya Sena yatangira kuri uyu wa Mbere ibikorwa byo gusura imidugudu yatujwemo abaturage hirya no hino mu gihugu.
Umwe muri iyo midugudu ni uwa Kamashinge watujwemo abaturage mu byiciro bitandukanye mu Murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abataragiraga aho kuba n'abanyarwanda birukaywe muri Tanzaniya kimwe n'abari batuye muri nyakatsi bawutujwemo muri rusange bishimira ko bahawe aho kuba.
Iri shimwe barihuriyeho n'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu wa Rusuma utuyemo imiryango 20 mu murenge wa Simbi .
Gusa abo mu mudugudu
wa Kamashinge basaba ko bahabwa ibyangombwa by'ubutaka by'aho batujwe kuko
ntabyo bagira.
Ubwo abasenateri bari muri komisiyo idasanzwe basuraga iyi midugudu muri rusange bashimye intambwe aba baturage bateye nyuma yo guhabwa aho kuba.
Ku kibazo
cy'abatujwe Kamashinge batagira ibyangombwa by’ubutaka, senateri Mureshyankwanak M Rose perezida w'iyi komisiyo yavuze ko
bigiye gusuzumwa neza n'impamvu zabyo bigakemurwa.
Komisiyo
idasanzwe ya sena igiye kumara iminsi 15 ireba uko abaturage batujwe mu
midugudu babayeho hirya no hino mu gihugu, biteganijwe ko mu turere 30 isazura
imidugudu 63.
Tuyisenge Adolphe
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru