AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage batujwe mu Midugudu igezweho beretse Abasenateri ko ubuzima bwabo bwabonye icyerekezo

Yanditswe Jan, 10 2022 19:18 PM | 11,164 Views



Abaturage mubyiciro bitandukanye batujwe mu Midugudu yo mu karere ka Huye, baravuga ko ubuzima bwabo bwabonye icyerekezo nyuma yo kubona aho baba ariko bagasaba ko ibibazo bikigaragara byakwitabwaho.

Babigaraje ubwo komisiyo idasanzwe ya Sena yatangira kuri uyu wa Mbere ibikorwa byo gusura imidugudu yatujwemo abaturage hirya no hino mu gihugu.

Umwe muri iyo midugudu ni uwa Kamashinge watujwemo abaturage mu byiciro bitandukanye mu Murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abataragiraga aho kuba n'abanyarwanda birukaywe muri Tanzaniya kimwe n'abari batuye muri nyakatsi bawutujwemo muri rusange bishimira ko bahawe aho kuba.

Iri shimwe barihuriyeho n'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu wa Rusuma utuyemo imiryango 20 mu murenge wa Simbi . 

Gusa abo mu mudugudu wa Kamashinge basaba ko bahabwa ibyangombwa by'ubutaka by'aho batujwe kuko ntabyo bagira.

Ubwo abasenateri bari muri komisiyo idasanzwe basuraga iyi midugudu muri rusange bashimye intambwe aba baturage bateye nyuma yo guhabwa aho kuba. 

Ku kibazo cy'abatujwe Kamashinge batagira ibyangombwa by’ubutaka, senateri Mureshyankwanak M Rose perezida w'iyi komisiyo yavuze ko bigiye gusuzumwa neza n'impamvu zabyo bigakemurwa.

Komisiyo idasanzwe ya sena igiye kumara iminsi 15 ireba uko abaturage batujwe mu midugudu babayeho hirya no hino mu gihugu, biteganijwe ko mu turere 30 isazura imidugudu 63.


Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage