AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage basabye ko hajya hakorwa ubugenzuzi bw’ubuziranenge ku mazi akorwa n’inganda

Yanditswe Jun, 11 2022 19:54 PM | 86,402 Views



Abaturage hirya no hino mu gihugu barasaba ko hajya hakorwa ubugenzuzi bw’ubuziranenge ku mazi akorwa n’inganda agacuruzwa mu mabutique, kuko hari abacuruzi bayamara mu macupa bakongeramo andi.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa bikorwa n’inganda, FDA buvuga ko inganda zikora aya mazi ziba zaragenzuwe ku buryo bakomeza gufatanya n’izindi nzego, kureba uburyo agera ku baturage n’ubwo hakomeje kugaragara abamamyi biyitirira zimwe mu nganda.

Hirya no hino mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali usanga hari abaturage baje kugura amazi akorwa n’inganda zitandukanye.Hari ababanza kugenzura uburyo afunzwemo kugira ngo bamenye niba yujuje ubuziranenge.Gusa batunga agatoki bamwe mu bacuruzi bamara amazi mu macupa bakiyongereramo andi mazi asanzwe.

Abacuruzi bo bavuga ko abakora aya makosa yo kongera amazi muri aya macupa, baba bagamije indonke no kubasiga isura mbi.

Uwitwa Mahogazi Nyiramitavu usanzwe ari umucuruzi yagize ati "Ibyo bintu ntabwo biba aribyo gufata amazi ya robine ugashyira mu gicupa ukagurisha umuturage, uko ni ugushaka indonke zikabije ariko ubundi yakagombye kujya mu kigo cyabihariwe bagatunganya amazi bakayamuha adashyizemo amazi ya robine."

Ni ikibazo abafite inganda zitunganya amazi yo kunywa apfunyikwa mu macupa, basaba ko cyakurikiranwa kuko bakora amazi yujuje ubuziranenge,abamamyi bakiyitirira izi nganda.

Uwera Agnes ukora muri Jibu ati "Imbogamizi ya mbere ni abantu bagerageza kwigana amazi cyangwa gupirata amazi yacu, hari abafata amazi yacu bakayasuka mu bikoresho byabo abandi bafata amazi yabo kubera ko bazi ko amazi yacu ya Jibu akunzwe bakayasuka mu bikoresho byacu nyamara bikatwitirirwa kandi atari amazi ya Jibu."

Ubuyobozi bwa FDA buvuga ko mbere y’uko inganda zitunganya aya mazi ziyashyira ku isoko hari ibyo zisabwa kuba zujuje kandi ngo biragenzurwa byose, birimo kureba uruganda, kureba uburyo amazi akorwa kugera ageze ku isokondetse n’icyangombwa cy’igicuruzwa cyanditse. 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ibiribwa imiti muri FDA, Nyirimigabo Eric avuga ko bakiriye ikibazo cy’uruganda rukora amazi rwa Jibu ko hari bamwe mu bamamyi biyitiriye hakaba hari ikiri gukorwa ndetse hagira n’ibyo basaba.

"Mu byo twemeranijweho na Jibu ni uko bazaduha abantu bakorana nabo kubera ko batubwiye ko ahari abatangiye kubiyitirira ariko nabo batangira kugenda babagabanya bisobanuye ko mu minsi iri mbere, tuza kubatangariza urutonde rw’abakorana na Jibu ku buryo nitumara guhabwa abantu bemerewe gukorana nayo, uzajya ushaka kugura amazi yayo azajya agana abo bantu kugira ngo yizere ubuziranenge bwayo."

Mu Rwanda hari inganda zitandukanye zikora amazi agashyirwa mu macupa akagurishwa abaturage.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage