AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro

Yanditswe Jan, 16 2022 20:22 PM | 14,302 Views



Bamwe mu baturage bamaze igihe kinini bafite impungenge ku rukingo rwa Covid-19 ahanini zari zishingiye ku makuru y’impuha, bavuze ko izo mpungenge zashize bakarwiteza kandi ko ntacyo rwabatwaye, bityo bagasaba abatararufata gutinyuka.

Mutabazi Elia umwe mu batinze kwikingiza, avuga ko mu byabimuteye harimo n’amakuru y’impuha ku rukingo n’izindi mpungenge.

Agira ati "Hari abavugaga bati ibi bintu nitubyikingiza ntituzabyara, njyewe rwose numvaga nta kabuza nindwiteza nzarwara, ikindi kandi sinkunda urushinge rwose ndarutinya cyane buriya no kwisuzumisha akenshi nta kubeshye hari igihe banzirika."

Byabaye ngombwa ko abanza gutegereza akavugana n’abikingije, ngo ababaze niba ntacyo babaye.

Uwitwa Mutabazi Elia utuye i Ndera we yagize ati "Bitewe no gukomeza kudushishikariza, ariko nanabonye abantu bikingije kandi nta kibazo byabatwaye nibwo mfashe iki cyemezo."

Ukwezi kurashize u Rwanda rwinjiye mu nkubiri ya kane ya Covid19, bitewe na virus nshya ya Covid 19 ya Omicron, mu guhangana nayo hongerewe imbaraga cyane mu kongera umubare w'abakingirwa iki cyorezo, gusa hari abaturage bakinangiye ku gufata uru rukingo. 

Umumyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse arabamara impungenge aho yavuze ati "Mu maze iminsi mubona ko hari n’abagaragara bahunga bavuga ko bahunze inkingo, usanga bishingiye ku madini ariko ndagirango mbabwire ko urukingo rutabangamira imyemerere ya buri wese kandi inkingo dukoresha zirizewe kandi zifite akamaro kanini mu kugabanya Covid19, kugira ngo abantu batarwara ngo barembe babe bakwitaba n'Imana."

Minisiteri y'Ubuzima Kandi ivuga ko ubu yatangiye iminsi 15 yo kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa byo gutanga uru rukingo kugirango nibura muri icyo gihe hakingirwe abagera kuri miliyoni 1.8.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage