Yanditswe Dec, 20 2016 18:03 PM | 2,562 Views
Tariki ya 23 ukuboza nibwo biteganyijwe ko ukwezi kw'irangamimerere gusozwa. Ni ukwezi kwashyizweho kugira ngo abaturage bacikanywe na service zijyanye no kwandika abana bavutse cyangwa kwandukuza abitabye imana bazibone kandi ku buntu.
Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu irongera gukangurira abaturage kwitabira service z'irangamirere kugira ngo bandikishe abana bavutse no kwandukuza abitabye imana muri iyi minsi mike isigaye ngo ukwezi kwahariwe irangamirere gusozwe. Ni mu gihe bamwe mu baturage bishimiye uku kwezi kwashyizweho ariko hakagaragazwa ko iminsi 30 kwahawe idahagije.
Mu murenge wa Gisozi, ku kagali ka Busezerano, abaturage baracyaza ari benshi kwitabira izo service, kuri bo ngo kwandikisha abana ni ingenzi kuko ari ukubasubiza uburengenzira bwabo.
Abaturage bamwe baravuga ko iminsi 30 yahariwe uku kwezi ari mike, ugereranyije n'ubwinshi bw'abifuza service zijyanye n'irangamimerere, ibi bigashimangirwa n'ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gisozi
Kuri izi mpugenge ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu irashishikariza abaturage kubyaza umusaruro iminsi isigaye, kuko igikorwa cyatangije kiba kigomba kugira n'iherezo.
Biteganyijwe ko ukwezi kwahariwe irangamimerere gusozwa kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23, ariko ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ikibutsa ko service z'irangamimerere zizakomezwa gutangwa nkuko biteganywa n'itegeko rigenga abantu n'umuryango.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru