AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abakoresha umuhanda Nyagatare–Kanyinya–Kagitumba barishimira ko imirimo yo gushyiramo kaburimbo yasubukuwe

Yanditswe Jan, 21 2022 20:01 PM | 26,026 Views



Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nyagatare–Kanyinya–Kagitumba wo mu karere ka Nyagatare, barishimira ko imirimo yo kuwukora hashyirwamo kaburimbo yasubukuwe bakaba bawitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire yabo n’abatuye mu bindi bice byaka karere.

Uyu muhanda Nyagatare-Kanyinya–Kagitumba ureshya n’ibirometero 38 ukora ku mirenge 4 y’Akarere ka Nyagatare ariyo Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba. 

N'ubusanzwe mu mateka y'aka gace, uyu muhanda wari uhari ariko ari uwigitaka kandi warangiritse cyane ku buryo nta kinyabiziga icyo aricyo cyose cyari kigishobora kuwucamo, bikaba byari bibabangamiye abaturage. 

Mu gukemura iki kibazo, muri Nzeri 2020 hatangiye imirimo yo kuwubaka bundi bushya ukanashyirwamo kaburimbo, gusa nyuma yaho gato imirimo yo kuwukora yaje gusubikwa igeze kuri 40%.

Kuri ubu ariko  imirimo yo gukora uyu muhanda yarasubukuwe ndetse igice kimwe cyawo cyagejejwemo iyo kaburimbo n'ahandi imirimo irarimbanije, akaba ari akanyamuneza ku baturage bawukoresha umunsi kuwundi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yemeza ko kuba uyu muhanda uhuza umujyi wa Nyagatare n’umupaka wa Kagitumba, witezweho byinshi kuko ngo uzatuma  ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukazabona uko ugezwa ku isoko byoroshye.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izarangira mu mpera z’uyu mwaka, ukazatwara miliyari zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda.


Munyaneza Geofrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage