Yanditswe Jan, 21 2022 20:01 PM | 26,026 Views
Abaturage
basanzwe bakoresha umuhanda
Nyagatare–Kanyinya–Kagitumba wo mu karere ka Nyagatare, barishimira ko imirimo yo
kuwukora hashyirwamo kaburimbo yasubukuwe bakaba bawitezweho koroshya ubuhahirane
n’imigenderanire yabo n’abatuye mu bindi
bice byaka karere.
Uyu muhanda Nyagatare-Kanyinya–Kagitumba ureshya n’ibirometero 38 ukora ku mirenge 4 y’Akarere ka Nyagatare ariyo Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba.
N'ubusanzwe mu mateka y'aka gace, uyu muhanda wari uhari ariko ari uwigitaka kandi warangiritse cyane ku buryo nta kinyabiziga icyo aricyo cyose cyari kigishobora kuwucamo, bikaba byari bibabangamiye abaturage.
Mu gukemura iki kibazo, muri Nzeri 2020 hatangiye imirimo yo kuwubaka bundi bushya ukanashyirwamo kaburimbo, gusa nyuma yaho gato imirimo yo kuwukora yaje gusubikwa igeze kuri 40%.
Kuri ubu ariko imirimo yo gukora uyu muhanda yarasubukuwe ndetse igice kimwe cyawo cyagejejwemo iyo kaburimbo n'ahandi imirimo irarimbanije, akaba ari akanyamuneza ku baturage bawukoresha umunsi kuwundi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yemeza ko kuba uyu muhanda uhuza umujyi wa Nyagatare
n’umupaka wa Kagitumba, witezweho byinshi kuko ngo uzatuma ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, ndetse
n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukazabona uko ugezwa ku isoko byoroshye.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izarangira mu mpera z’uyu mwaka, ukazatwara miliyari zisaga 9 z’amafaranga
y’u Rwanda.
Munyaneza Geofrey
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru