Yanditswe Nov, 10 2020 19:57 PM | 45,896 Views
Mu gihe urwego rwa serivisi rwihariye hafi 50% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, impuguke mu by'ubukungu n'iterambere zisanga abatanga serivisi mu nzego za leta n'iz'abikorera batiminjiriyemo agafu mu mikorere byazagira ingaruka zikomeye ku gihugu harimo no kutagera ku cyerekezo kirambye cyihaye.
Si rimwe si kabiri humvikana amajwi ya bamwe mu baturage binubira imitangire ya serivisi mu nzego zimwe na zimwe z'abikorera. Iyo bigeze muri zimwe mu nzego za Leta hiyongeraho no gusiragizwa bya hato na hato. Ibi byakunze kugaragazwa n’ ubushakashatsi bukorwa n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, Rwanda Governance Score Card.
Ikibazo cy'abaturage basaga 2000 bo mu turere twa Rulindo, Burera na Gicumbi bamaze imyaka 8 bataka kutishyurwa ingurane z'imitungo yabo yangijwe ubwo hubakwaga umuyoboro mugari w'amashanyarazi muri ako gace,ni kimwe mu bimenyetso abaturage bashingiraho banenga isiragizwa rya hato na ho no kurangaranwa na zimwe mu nzego zishinzwe kubaha serivisi.
Ihuriro ry'imiryango itari iya Leta rivuga ko ibibazo nk'ibi biri mu bigaragaza imitangire mibi ya serivisi mu nzego zimwe na zimwe, ibintu bigira ingaruka no ku bipimo by'imiyoborere muri rusange nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, NYEMAZI Jean Bosco abisobanura.
Inzobere mu by'ubukungu nazo zisanga imitangire mibi ya serivisi ishobora kuba intandaro yatuma igihugu kitagera ku ntego zikubiye muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, NST, no mu cyerekezo 2050, nkuko Dr. Felicien USENGUMUKIZA abivuga.
Inshuro nyinshi mu mbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika Paul KAGAME hakunda kumvikana impanuro zisaba buri wese kunoza umurimo ashinzwe kugira ngo igihugu kigere ku mihigo cyihaye haba mu bukungu ndetse n'iterambere ry'imibereho myiza.
Mu muhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2020/2021 no kwesa iya 2019/2020, umukuru w'igihugu yashimangiye ko gukurikiza amategeko no kwitondera ibyo ateganya bidakwiye kuba urwitwazo rwo kuzarira mu mikorere no kudatanga serivisi inoze kandi ku gihe.
'Rwanda Governance Score Card', Raporo y'ubushakashatsi ku bipimo by'imiyoborere bukorwa n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, bugaragaza ko imitangire ya serivisi ari yo nkingi ifite amanota make ugereranyije n'izindi.Byumwihariko mu myaka 2 ishize iyi nkingi yasubiye inyuma, iva ku manota 74% muri 2018 igera kuri 70%.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru