AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda

Yanditswe Nov, 29 2021 07:50 AM | 94,459 Views



Abasirikare 150 b'abaholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda, kuri iki Cyumweru basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi,bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru abo basirikare 150 ni bwo bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi baje kuhasura ngo banasobanurirwe amateka yahoo.

Bashyize indabo ku mva zibitse imibiri y'abasaga ibihumbi 250 yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse baranabunamira

Mu gitabo cy'abashyitsi, Umuyobozi wiri tsinda Lt. Col. Maikel Vrenken yanditse amagambo yihanganisha Abanyarwanda ndetse anashyikiriza ubuyobozi bw'Urwibutso amayero ibihumbi 2.


Mu kiganiro yagiranye na bo basirikare,  Lt. Col. Maikel Vrenken yagize ati “Kuri uyu munsi, twe abasirikare b'igihugu cy'u Buholandi duhagaze hano kugira ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batazibagirana ndetse no kwibutsa ko inshingano z'abasirikare ari uguharanira umutekano w'abaturage n'ibyabo. Twahisemo gufata imbunda kugira ngo duharanire ko isi igira umutekano, turinda abatishoboye no kurengera amahame ya demokarasi.”

Uhagarariye u Buholande mu Rwanda Ambasaderi Matthijs Wolters yanenze abasirikare muri leta yakoze Jenoside kuba baratatiye igihango bakora ibinyuranyije nibyo barahiriye ariko ashimira ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ubutwari zagize muguhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yagize ati  “Ni abasirikare ba leta yavuyeyo bafashe iyambere mu bwicanyi bituma baba abasirikare bahakanye ku bwende impamvu zabo zo kubaho zirimo kurinda abantu. Ku rundi ruhande byanasabye imbaraga n’ubushake bw'ingabo za  FPR kugira ngo Jenoside ihagarikwe. Ndishimira ko ingabo z'igihugu RDF baduhaye amahirwe yuko umutwe wa 43 w'abasirikare bakoresha imbunda nini bo mu ngabo z'igihugu cy'u Buholande kwimenyereza no kubaka ubushobozi bwabo bongera imyiteguro yabo.”

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Col. Rwivanga Ronald avuga ko ibi ari ishema ku Rwanda kubona itsinda nk'iri rihitamo kuza gukorera imyitozo yabo mu Rwanda bitewe n'ikirere cyiza ndetse n'ibikoresho bihagije igihugu gifite.

Yagize ati “Ni ikigaragaza ubufatanye hagati y'ibihugu 2 n'icyizere igihugu cy'u BuholandI gifitiye u Rwanda mu buryo bw'amahugurwa n’aho bahugurira abasirikare babo. Babanje kureba ibikoresho dufite, aho bazahugurirwa uko hateye mbere yuko bafata icyemezo cyo kubazana hano kubahugura. Ndumva ari ikintu kigaragaza ko turimo kugera ku nshingano zacu mu buryo bwo guhugura abasirikare. Niba hari abashobora kuza guhugura abasirikare babo mu Rwanda, ni ikigaragaza ko tugeze ahantu hashimishije.”

Mu gihe cy'ibyumweru 3, Itsinda ry'aba basirikare 150 bo mu Buholandi bazaba bakorera imyitozo mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro

Igihugu cy'u Buholandi cyatangiye gufasha u Rwanda nyuma ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa batera inkunga ibikorwa byo gusana igihugu, gufasha inzego z'ubutabera, ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza mu baturage n'ubufatanye mu bya gisirikare.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage