Yanditswe May, 25 2022 15:13 PM | 109,456 Views
Abashoramari 58 bo mu Rwanda bari mu rugendo rw'iminsi itanu mu gihugu cya Mozambique, bakaba bahuye na bagenzi babo bo muri iki gihugu bagaragaza amahirwe y'ishoramari ari mu bihugu byombi.
Abo mu Rwanda bavuga ko biteguye gushora
imari muri Mozambique.
Iyi nama ahanini yibanze ku gugaragaza amahirwe y'isoramari.
Kimwe mu byarutsweho ku ruhande rwa Mozambique ni ubutaka bunini bwo guhingaho bungana na hegitari miliyoni 36.
Abashoramari bo mu Rwanda mu by'ubuhinzi bashishikarijwe gushoraho imari, uretse ibyo kandi Mozambique ni igihugu gikora ku nyanja y'u Buhinde kikanagira ibiyaga bitandukanye.
Perezida w'Urugaga rw'Abikorera muri muri Mozambique, Alvaro Masingwe yavuze ko ashingiye ku mubano mu bya diplomasi u Rwanda rufitanye na Mozambique utanga icyizere cy'uko abashoramari bo mu Rwanda baramutse bashoye imari muri Mozambique yatera imbere.
Bamwe mu bashoramari bo
muri Mozambique bavuga ko bamenye u Rwanda bitewe n'uburyo rutera
imbere mu buryo bwihuse nabo biteguye kurushoramo imari.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 6 mu kugira abaturage batekanye muri Afurika.
Peerzida w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Robert Bafakurera yagaragaje amahirwe y'ishoramari u Rwanda rufite kugeza ubu, avuga ko n'ubwo u Rwanda rudakora ku cyambu ariko rwifashisha ibyambu bya Mombasa na Dar es Salaam mu gutumiza ibicuruzwa, avuga ko haramutse habayeho ubufatanye na Mozambique byakorohereza abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Muri iyi nama kandi hanasinywe amasezerano y'ubufate bw'ingaga z'abikorera mu bihugu byombi.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda muri Mozambique, Silvino Moreno avuga ko u Rwanda ari igihugu cyizewe muri Mozambique bityo rero ngo biteguye kwakira uwo ariwe wese waturuka yo aje gushora imari muri Mozambique.
Ku ruhande rw' u Rwanda minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Habyarimana Beatha avuga ko Leta y'u Rwanda yiteguye gufasha uwo ariwe wese uzakenera gushora imari muri Mozambique.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru