AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abashoramari bo mu Rwanda biyemeje kuyishora muri Mozambique

Yanditswe May, 25 2022 15:13 PM | 109,456 Views



Abashoramari 58 bo mu Rwanda bari mu rugendo rw'iminsi itanu mu gihugu cya Mozambique, bakaba bahuye na bagenzi babo bo muri iki gihugu bagaragaza amahirwe y'ishoramari ari mu bihugu byombi. 

Abo mu Rwanda bavuga ko biteguye gushora imari muri Mozambique.

Iyi nama ahanini yibanze ku gugaragaza amahirwe y'isoramari. 

Kimwe mu byarutsweho ku ruhande rwa Mozambique ni ubutaka bunini bwo guhingaho bungana na hegitari miliyoni 36.

Abashoramari bo mu Rwanda mu by'ubuhinzi bashishikarijwe gushoraho imari, uretse ibyo kandi Mozambique ni igihugu gikora ku nyanja y'u Buhinde kikanagira ibiyaga bitandukanye. 

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera muri muri Mozambique, Alvaro Masingwe yavuze ko ashingiye ku mubano mu bya diplomasi u Rwanda rufitanye na Mozambique utanga icyizere cy'uko abashoramari bo mu Rwanda baramutse bashoye imari muri Mozambique yatera imbere. 

Bamwe mu bashoramari bo muri Mozambique bavuga ko bamenye u Rwanda bitewe n'uburyo rutera imbere mu buryo bwihuse nabo biteguye kurushoramo imari.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 6 mu kugira abaturage batekanye muri Afurika.

Peerzida w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Robert Bafakurera yagaragaje amahirwe y'ishoramari u Rwanda rufite kugeza ubu, avuga ko n'ubwo u Rwanda rudakora ku cyambu ariko rwifashisha ibyambu bya Mombasa na Dar es Salaam mu gutumiza ibicuruzwa, avuga ko haramutse habayeho ubufatanye na Mozambique byakorohereza abatumiza ibicuruzwa mu mahanga. 

Muri iyi nama kandi hanasinywe amasezerano y'ubufate bw'ingaga z'abikorera mu bihugu byombi. 

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda muri Mozambique, Silvino Moreno avuga ko u Rwanda ari igihugu cyizewe muri Mozambique bityo rero ngo biteguye kwakira uwo ariwe wese waturuka yo aje gushora imari muri Mozambique.

Ku ruhande rw' u Rwanda minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Habyarimana Beatha avuga ko Leta y'u Rwanda yiteguye gufasha uwo ariwe wese uzakenera gushora imari muri Mozambique.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage