Yanditswe Feb, 26 2022 17:59 PM | 82,479 Views
Abasesengura ibirebana n’ubukungu bavuga ko umubare w’abaturage ba Afurika basaga miliyari 1 na miliyoni 200 ari inyungu ikomeye cyane cyane ku birebana n’isoko ry’ibyo uyu mugabane ukora birimo n’ibyo mu nganda.
Gusa ngo gushyira hamwe k’uyu mugabane ni yo nkingi ikomeye yatuma uyu mugabane ugera ku iterambere rirambye.
Ubwo yatangaga igitekerezo cye mu kiganiro kirebana n’uruhare rwo kwishyira hamwe kw’abanyafrika mu guharanira iterambere rirambye ry’uyu mugabane, Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka wigeze kuyobora banki ya Afrika itsura amajyambere (AfDB) yashimangiye ko ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afrika (AfCFTA) ari umwe mu myanzuro itanga icyizere mu iterambere rirambye ry’uyu mugabane; bityo ngo ibihugu bya Afrika bikwiye kubyaza amahirwe iri soko ririho abaturage basaga miliyari 1 na miliyoni 200.
Zimwe mu ntego z’ingenzi z’umuryango uharanira agaciro ubufatanye n’iterambere ry’abanyafurika (Pan African Mouvement) ni ubufatanye mu gushaka ibisubizo bivuye mu mwimerere w’abanyafurika ubwabo no kurandura imyumvire yasizwe n’abakoroni ku birebana n’uko abanyafrika badashoboye nyamara hari ingero z’ibyo abanyafrika bikora birimo ibirebana n’ubukungu n’ishoramari, kubungabunga umutekano n’ibindi.
Aha niho prezida wa komisiyo y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat ahera yerekana ko ntacyo umugabane wa Afrika utageraho.
Mu nama ya 3 ya Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu Rwanda Musoni Protais yibukije ko kwigira kw’abanyafurika ari kimwe mu byafasha abatuye uyu mugabane kugera ku ntego z’icyerekezo wihaye cyo kugera ku iterambere rirambye mu mwaka wa 2063.
Prezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin wahagarariye Perezida wa Repubulika muri iyi nama yashimye abagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’abanyafrika guhera mu myaka ya kera, anatanga urugero ko u Rwanda rukomeje kohorohereza abanyafurika bifuza kurukoreramo cg kuhatemberera.
Pan African Movement ishami ry’u Rwanda ryabonye icyemezo cyo gukora mu mwaka wa 2015; kimwe mu byo uyu muryango ushyira imbere ni ugukangurira Abanyarwanda n’abanyafrika muri rusange kwishakamo ibisubizo binyuze mu bufatanye bwabo.
Muri kongere ya 3 y’iyi nama ya pan African Movement ishami ry’u Rwanda hanatowe komite nshya izayobora uyu muryango mu myaka 5 iri imbere ndetse hanemeza gahunda y’ibikorwa(strategic plan y’umwka wa 2022 kugeza 2024).
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru