Yanditswe Feb, 24 2022 17:19 PM | 51,268 Views
Abasenateri
basabye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
(MINUBUMWE) gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhangana n'abapfobya jenoside
yakorewe abatutsi kuko ngo bikomeza guha urwaho abagifite ingengabitekerezo ya
jenoside.
Ibiganiro byahuje iyi minisiteri n'abasenateri byari bigamije kugaragaza intego n'inshingano zayo kuko imaze amezi 6 ishyizweho. Sena isanzwe igenzura iyubahirizwa ry'amahameremezo mu nzego zitandukanye za Leta.
Ibigo birimo Komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG), komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge n'itorero ry'igihugu byakuweho maze inshingano zabyo zihabwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.
Ministre w'iyi minisiteri Dr Bizimana Jean Damascene asobanura ko guhuza ibi bigo bifite inyungu ikomeye mu ihuzabikorwa cyane ko bihuriye ku mateka y'igihugu.
Kubungabunga amateka y'igihugu, gushimangira ubumwe bw'abanyarwanda, uburere mboneragihugu, ni zo ntego z'iyi ministeri yahawe izina rya MINUBUMWE mu mpine.
Ifite inshingano 26 aho izigera kuri 18 zifitanye isano n'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi. Ubushakashatsi ku mateka y'igihugu yaba aya hafi n'aya kera, gusigasira no kubungabunga aya mateka ni bimwe mu bikorwa iyi ministeri ivuga ko ishyize imbere.
Yitezweho kwita by'umwihariko ku kubungabunga amateka ya jenoside no kubika hifashishijwe ikoranabuhanga ibimenyetso byayo, ubuhambya inyandiko z'imanza za jenoside n'ibindi.
Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi bamwe bari no mu bihugu by'amahanga bifashisha ikoranabuhanga n'ababa
MINUBUMWE isanga hari ingingo zigomba gukomeza kwitabwaho no gushyigikirwa uhereye mu nzego zo hasi nk'itorero ry'igihugu, umuco w'ubudaheranwa (community resilience) kugira ngo igihugu kizagire abagikunda kandi bacyitangira mu bihe byose.
Minisiteri Dr Bizimana avuga ko inshingano z'iyi ministeri zizashoboka uko bikwiye ku bufatanye bw'inzego zose.
Abasenateri batanze igitekerezo cyo gushyiraho amasomo kugeza no muri kaminuza, hakigishwa amateka y'igihugu uhereye mu mashuri abanza ndetse abarimu bagahugurwa ku myigishirize y'amateka y'igihugu kuko hari abatinya kuyigisha.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru