AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abasenateri basabye MINUBUMWE gushyira imbaraga mu kurwanya abapfobya jenoside

Yanditswe Feb, 24 2022 17:19 PM | 51,268 Views



Abasenateri basabye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhangana n'abapfobya jenoside yakorewe abatutsi kuko ngo bikomeza guha urwaho abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Ibiganiro byahuje iyi minisiteri n'abasenateri byari bigamije kugaragaza intego n'inshingano zayo kuko imaze amezi 6 ishyizweho. Sena isanzwe igenzura iyubahirizwa ry'amahameremezo mu nzego zitandukanye za Leta.

Ibigo birimo Komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG), komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge n'itorero ry'igihugu byakuweho maze inshingano zabyo zihabwa  Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

Ministre w'iyi minisiteri Dr Bizimana Jean Damascene asobanura ko guhuza ibi bigo bifite inyungu ikomeye mu ihuzabikorwa cyane ko  bihuriye ku mateka y'igihugu.

Kubungabunga amateka y'igihugu, gushimangira ubumwe bw'abanyarwanda, uburere mboneragihugu, ni zo ntego z'iyi ministeri yahawe izina rya MINUBUMWE mu mpine.

Ifite inshingano 26 aho izigera kuri 18 zifitanye isano n'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi. Ubushakashatsi ku mateka y'igihugu yaba aya hafi n'aya kera, gusigasira no kubungabunga aya mateka ni bimwe mu bikorwa iyi ministeri ivuga ko ishyize imbere.

Yitezweho kwita by'umwihariko ku kubungabunga amateka ya jenoside no kubika hifashishijwe ikoranabuhanga ibimenyetso byayo, ubuhambya inyandiko z'imanza za jenoside n'ibindi.

Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi bamwe bari no mu bihugu by'amahanga bifashisha ikoranabuhanga n'ababa

MINUBUMWE isanga hari ingingo zigomba gukomeza kwitabwaho no gushyigikirwa uhereye mu nzego zo hasi nk'itorero ry'igihugu, umuco w'ubudaheranwa (community resilience) kugira ngo igihugu kizagire abagikunda kandi bacyitangira mu bihe byose.

Minisiteri Dr Bizimana avuga ko inshingano z'iyi ministeri zizashoboka uko bikwiye ku bufatanye bw'inzego zose.

Abasenateri batanze igitekerezo cyo gushyiraho amasomo kugeza no muri kaminuza, hakigishwa  amateka y'igihugu uhereye mu mashuri abanza ndetse abarimu bagahugurwa ku myigishirize y'amateka y'igihugu kuko hari abatinya kuyigisha.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage