AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abasaga 4900 barashinja rwiyemezamirimo kuba intandaro yo kwishyuzwa akayabo

Yanditswe Aug, 28 2019 12:15 PM | 10,515 Views



Abaturage basaga  4,900 bibumbiye muri koperative 20 bahinga ibigori mu Ntara y'Iburasirazuba, bahangayikishijwe n'uko bishyuzwa amafaranga asaga miliyari 1 na Urwego Bank bahawe nk'inguzanyo kandi mu masezerano byari biteganijwe ko bazajya bagemura umusaruro wabo kuri rwiyemezamirimo akishyura iyi banki.

Aya makoperative y'abahinzi b'ibigori akorera mu turere twa Ngoma,Gatsibo na Bugesera. Abanyamuryango bayo bavuga ko iyi banki ijya kubaha inguzanyo bagiranye amasezerano n'umushoramari ufite uruganda rusya ibigori ruzwi nka  Bugesra Agri-Business Company Ltd,ko mu gihe bamugemuriye, ibigori byo gutunganya, azajya abishyura mu minsi 30,amafaranga akajya kuri compte zabo, banki ikiyishyura.

Koperative Duteze Imbere Ubuhinzi bw'ibigori Mugesera ni imwe muri aya makoperative 20 ivuga ko yahawe inguzanyo ya Miliyoni 25 ikaba iri kwishyuzwa na Banki amafaranga miliyoni 49. Kuva mu mwaka wa 2016,umusaruro wose bagemuriye umushoramari  nta mafaranga yabahaye ngo na bo bishyure

Nzabonankira Emanuel, umunyamuryango w'iyi koperative yagize ati "Muri 2016 Twabagemuriye umusaruro ungana na toni 155 n'ibiro 467 byaje kurangira BABC  itaduhaye amafaranga angana namioliyoni 29,538,730 akaba ari umwenda itigeze yishyura koperative ngo banki ikurahe amafaranga yayo."

Umurerwa Epiphanie, uyobora iyi koperative we yagize ati  "Twahuriye i Kigali inshuro 4 tugezeyo BABC yaraje yemera ko bagiye kwishyura ndetse babwira Urwego (Banki)  ko batazongera kwishyuza abaturage bo mu byaro ko bagomba kujya mu makoperative bagakora. Twicara tuzi ko nta kibazo gihari ko babivuganye,nageze mu Rwego nsanga hariho umwenda wa 49."

Niyonsenga Cecilé avuga ko bahangayikishijwe n'inyungu banki iri kubishyuza.

Ati "Muri iki gihe baratwishyuza tugasanga hariho inyungu nyinshi tugomba kungukira banki, ni amafaranga menshi koperative itabona,tukaba twifuza ko inzego zo hejuru zadukurikiranira icyo kibazo tukabasha kwishyura kugira ngo kuba babihemu bituveho kuko ubu nta banki yindi twajyamo ngo igire icyo itumarira."

Rwakagabo Venuste na we n'umunyamuryango w'iyi koperative, avuga ko kuba bafite umwenda wa banki byabagizeho ingaruka mu buzima busanzwe.

Ati "Ingaruka abanyamuryango bacitse intege ntibakitwizera,inzindi ngaruka hari abana dufite mu mashuri babuze za minerivali imirimo yaragabanutse kubera ayo madeni."

Ubuyobozi  bwa Banki ya Urwego  yatanze inguzanyo kuri aba baturage buvuga ko bwagiranye amasezerano nabo, aho bikaba byari biteganijwe ko kwishyura bazajya bakusanya umusaruro bakawugemurira rwiyemezamirimo yabishyura kuri za konti zari muri iyi banki ikiyishyura.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibanire muri iyi banki, Zihiga Faustin avuga ko inzego z'ubuyobozi zahuje impande zombi uko ari 3 zirebwa n'iki kibazo ari zo amakoperative,rwiyemezamirimo na banki bafata imyanzuro y'uko kizakemuka.

Yagize ati "Twebwe twagiranye amasezerano n'amakoperative tubaha inguzanyo bagemurira umushoramari,yagombaga kubishyura,igihe umushoramari rero atishyuye twe tubaza amakoperative ngo yishyuze uwo yahaye umusaruro natwe twishyurwe,abahagarariye minisiteri batugira inama ngo noneho buri ruhande nirugende rurebe neza rusuzume,ari rwiyemezamirimo asuzume umusaruro yakiriye awerekane,banki na yo irebe amafaranga yatanze ibihurize hamwe noneho,umwanzuro uzafatwa ni uwo kuvuga ngo dore amafaranga ngaya ayo ubazwa,ni aya angana atya yishyure,nawe banki ayo wishyuza ni aya nawe koperative amafaranga ubazwa ni aya angana atya ni yo mu gomba kwishyura. Ubu turi gukora ibi, inama ikurikiye izaba taliki ya 6 Nzeri kugira ngo dufate umwanzuro."

Gusa,twageregeje  kuvugisha ubuyobozi bw’ uru ruganda Bugesera Agri-Business Company LTD, ku mpamvu butishyuye umusaruro w'aba baturage barushyikirije nk'uko byari biteganijwe mu masezerano ariko uvugwa ko ari umuyobozi w’uru ruganda ari we Kanyandekwe Christophe ntiyigeze yitaba telefoni zacu ndetse ku butumwa bugufi kuri whatsapp yasobanuye ko nta na rimwe yigeze ayobora uru ruganda, nyamara izi numero ze zikagaragara ku byapa biranga uru ruganda ndetse no ku madosiye yagiye asinyana n’aba baturage.

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA)  buvuga ko bwakoze ubugenzuzi mu masezerano ari hagati y'impande zose basanga hagaragaramo n'uburiganya.

Umuyobozi mukuru w'iki kigo Prof Harerimana Jean Bosco  avuga ko ikibazo bagishyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

Yagize ati "Inguzanyo ibonetse ntihigeze hamenyeshwa inteko rusange,ahubwo hagiye hafatwa abaperezida b'amakoperative akaba ari bo basinyira izo nguzanyo,hanyuma hari igice cyivugwa ko cyageze muri koperative ariko hari n'ikindi kitigeze kigeramo,ikibazo gikomeye ni uko abanyamuryango ni bo urwego Banki  rwashyize muri SRB. Ni ikibazo gikomeye kigomba gukurikiranwa n'inzego zitandukanye,aho ubugenzuzi bugeze bwashyikirijwe RIB kuko harimo n'impapuro mpimbano bagiye basinyira bamwe muri bagenzi babo,abakozi ba banki batabyitwayemo neza,ndetse n'abakozi b'uruganda batabyitwayemo neza."

Mu mwaka wa 2016 ni bwo aya makoperative 20 agizwe n'abanyamuryango 4964 yo mu Ntara y'Iburasirazuba mu turere twa Bugesera,Gatsibo,Ngoma,Kirehe, Kayonza n'indi koperative imwe yo mu Karere ka Nyanza yahawe n'Urwego Bank inguzanyo y'amafaranga miliyari 1,200 yo gukusanya umusaruro w'ibigori  bakajya bishyura ku mafaranga bacuruje inyungu ikajya muri koperative.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage