AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarwaye COVID19 bakayikira barasaba abantu kwirinda kuyikerensa

Yanditswe Nov, 12 2020 08:48 AM | 94,959 Views



Bamwe mu baturage barwaye COVID19 bagakira n'abandi bafite ababo bayirwaye bavuga ko ntawe ukwiye gukerensa ubukana bw'icyo cyorezo, ahubwo abantu bakwiye kumva agaciro ko gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID19.

Bamwe mu barwaye  Covid 19  bakitabwaho bagakira ubasanga mu duce twagiye dushyirirwaho gahunda yihariye ya Guma mu rugo bitewe n'imibare iri hejuru y'abanduye benshi yahabonekaga.

Abaturage bo mu duce twigeze gushyirwa muri  gahunda ya guma mu rugo bahuriza ku kuba uretse ubukana bw'icyo cyorezo,igihe umuntu amara arwaye Covid 19 cg ari muri guma mu rugo nacyo gisubiza inyuma iterambere  yari amaze kugeraho.

Bahuriza ku kuba muri iki gihe, ntawe ukwiye kwirara, abantu bakwiye kumva kimwe akamaro ko gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda zagiye zishyirwaho.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari abo usanga bubahiriza amabwiriza arebana no kwirinda covid 19, abandi ugasanga ntibayubahiriza.

Ministri w'Ubuzima Dr.Daniel Ngamije avuga ko COVID19 ari icyorezo kigihari ntawe ukwiye kwirara.

Imibare y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima igaragaza ko mu Rwanda  kugeza ku wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo  abantu 5262 ari bo bamaze kwandura COVID19, muri abo abantu 40 bahitanywe naho abantu 4967 bitaweho barakira.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage