AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Ibambiro muri Nyanza basabye ko hashyirwa urwibutso

Yanditswe May, 09 2021 09:56 AM | 17,565 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, barasaba ko ahitwa ku Ibambiro hiciwe abagore n'abana hashyirwa urwibutso, mu rwego rwo kubungabunga amateka yihariye y'uburyo abagore n'abana bishwe muri Jenoside hagamije kurimbura burundu icyitwa umututsi.

Ku Ibambiro ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo.

Aha ni hamwe mu habaye umwihariko w'ubwicanyi bw'indengakamere n'iyicwarubozo ryakorewe abagore n'abana.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG bugaragaza ko ku Ibambiro hahungiye abatutsi benshi harimo abana, abakobwa ndetse n’abagore benshi nyuma y’uko abicanyi babijeje umutekano ko baticwa.

Nyuma yo kuhagera ari benshi, abicanyi barabatikije bose mu gihe gito.

Uwitwa Providence Mukakalisa umwe mu barokokeye aha ku Ibambiro,  avuga ko ari ahantu hari hasanzwe hakorerwa imirimo yo gutunganya impu.

Gusa avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hiciwe abana n'ababyeyi kandi bikorwa mu buryo bw'agashinyaguro.

Avuga ko aba bagore n'abana bishwe taliki 3 Gicurasi 1994, nyuma yo kubakangurira  kuva aho bari bihishe hirya no hino ngo bahaze bababeshya ko bari babarindire umutekano.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kibirizi Gihana Venuste, ashima ko muri iyi myaka 27 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, abarokokeye aha mu Murenge wa Kibirizi bagenda biyubaka.

Yagize ati “Gusa turasaba ko aha ku Ibambiro ahari urusengero rwa ADEPR, hakubakwa urwibutso mu rwego gusigasira amateka.”

Dr. Anita Asiimwe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yagaragaje ko kwica abana n'abagore ari kimwe mu bigaragaza umugambi mubisha wari warateguwe wo kurimbura Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside bunayishyiramo abaturage bwashenye igihugu. 

Yagize ati "Ubundi abaturage ni wo mutungo w'ibanze w'igihugu, ni yo mpamvu leta ishishikajwe no kubaka igihugu gituwe n'abantu bafite ubumuntu."

Kugeza ubu imibiri 454 y'abagore n'abana yavanywe mu cyobo cyo ku Ibambiro, yubakiwe urwibutso rw'agateganyo aha mu Murenge wa Kibirizi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage