Yanditswe Oct, 20 2022 17:10 PM | 300,695 Views
Abarimu 154 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe baje mu Rwanda
kwigisha amasomo atandukanye, mu bufatanye bw'ibihugu byombi, bakaba bavuga ko bishimiye kugera mu Rwanda bakaba kandi biteguye gukora akazi kabo uko
bikwiye.
Aba barimu 154 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe barimo abagabo 96 n'abagore 58, bageze mu Rwanda ku munsi w'ejo mbere yo gutangira akazi babanza guhabwa amahugurwa y'iminsi 2 abafasha kumenya u Rwanda nk'igihugu bagiye gukoreramo no kumenya icyerekezo cy'akazi bagiye gukora. Abasaga 130 bazigisha mu mashuri y'inderabarezi 16 ari mu Rwanda, biteganyijwe ko nibura buri shuri rizakira abarimu 7.
Mungani Constance yagize ati "Ndishimira ko imyaka 2 ngiye kumara mu Rwanda nzagera ku nshingano zanjye kandi tuzatanga umusanzu wacu ushoboka nk'abarimu baturutse Zimbabwe."
Tobias Kamutando we yagize ati "Dushimishijwe cyane n'uko aya masezerano ashyizwe mu bikorwa mu gihe kitageze ku mwaka, ni agahigo gaciwe kandi ni ibintu twishimiye cyane."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette avuga ko aba barimu bitezweho guteza imbere uburezi mu Rwanda kuko abenshi ari abarimu bigiye kwigisha mu mashuri y'inderabarezi.
"Bagiye kwigisha mu mashuri yo mu
Rwanda, bagiye gufasha cyane cyane abarimu bacu, niyo mpamvu igice kinini abagera
ku 135 bari mu mashuri nderabarezi kuko bagomba kwigisha abarimu bacu kwigisha,
hanyuma abandi baje kudufasha mu bigo byacu bya tekenike na Polytechnique
abenshi bayazi nka IPRC'S hanyuma hari n'abagomba kujya muri Kaminuza y'u
Rwanda mu ishami ry'ubuvuzi."
Minisitiri wungirije w'abakozi ba Leta n'imibereho myiza muri Zimbabwe, Lovemore Matuke avuga ko igikorwa nk'iki cyo kohereza abarimu ba Zimbabwe mu Rwanda gituruka ku mubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.
Aya mazezerano kandi y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi anashimangira icyerekezo cy'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Aba barimu bafite amasezerano yo kuzamara imyaka 2 mu Rwanda kandi bahembwa n'u Rwanda.
Nyuma yiyo myaka 2 amasezerano akaba azavugurwa yongererwa igihe cyangwa ahagarikwa.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru