AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abarenga ibihumbi 90 bamaze kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe Oct, 09 2021 16:28 PM | 25,349 Views



Abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga baravuga ko kuba icyorezo cya Covid 19 cyaragabanije ubukana, byabahaye amahirwe yo gusubukura ibikorwa byo kwihugura, bakaba biteguye kwitwara neza mu bizamini bizatangira ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

Mu Mujyi wa Kigali, ahari amashuri yigisha ibirebana no gutwara ibinyabiziga, abanyeshuri bitabiriye kwihugura haba kuri moto n'imodoka z'amoko anyuranye. Baritegura ibizamini bizatangira ku wa mbere, byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz'agatenyo n'iza burundu..

Havuguramye Faustin, wiga  moto ati « Twari tumaze igihe dufite inyota yo gukora, covid yarabivangavanze, nize moto, dukora ibizamini bitatu, niteguye neza kuba ngiye gukora, niteguye kuyibona, izamfasha mu bucuruzi bwanjye  njye njyana imizigo ku isoko. »

Na ho Providence Abahuje, wiga imodoka ati « Bongeye kuduha amahirwe yo gukora bitewe nuko icyorezo kigenjeje make, byatumye tugira morale yo kwiga, amahirwe twabonye tuyabyaza umusaruro, twiteguye gutsinda, nkatwe urubyiruko kubona permi ni kimwe mu byagufasha kubona akazi. »

Abigisha gutwara ibinyabiziga bo bavuga ko bisaba gushyiramo imbaraga nyinshi bitewe n'igihe abanyeshuri bamaze batihugura.

Nyandwi Michel ati « Hari abaje barasubiye inyuma bitewe no kumara igihe kinini batiga,bituma batangira bushyashya ariko ubu bageze ku rwego rwiza,tubasaba kwiga gushyiramo imbaraga n' umwete kuko kubona permi bisaba kuba warize neza kandi ufite ubushake. »

-Murigo Alex ati « Twagerageje gushyiramo ingufu,abanyeshuri ni benshi ariko tubitaho tukabaha ubumenyi, urugero aba bifuza kubona E,bibasaba kuba barabonye C,basanzwe batwara imodoka zirimo izitwara imicanga, fuso,icyo twifuza ni uko batsinda,imbaraga  twazishyizemo kandi bamaze kubimenya.

Mu Rwanda habarurwa amashuri arenga 70 yigisha gutwara ibinyabiziga.Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko ibihe u Rwanda rurimo, byemera ko abantu bashobora gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko birinda covid 19.

Ati « Impinduka zajemo ni uko ubu hari ukwiyandikisha guhoraho,ntago byari bisanzwe,icya 2 ni uko polisi izajya isohora urutonde rw'abo igiye gukoresha mu gihe runaka yavuze, bitavuze ko abandi batazakora, ifata urutonde ikurikije abantu bagiye biyandikisha bakurikirana, abapolisi nibava hano mu Mujyi wa Kigali bazajya mu Ntara y'Amajyepfo, Iburengerazuba, Amajyaruguru, Iburasirazuba. Abataribonye ku rutonde rw'Umujyi wa Kigali , bamenye ko nituva mu ntara ari bo bazakurikira. Icyo tubwira abantu ni ugukorera impushya, bakirinda impanuka, aho bavuye n’aho bagiye bakagerayo amahoro. »

Polisi y'u Rwanda ivuga ko abiyandikishije mu Mujyi wa Kigali barenga ibihumbi 16. Ku ikubitiro bazahera ku bantu 4500 bazakora kuva tariki 11 kugeza kuri 22. Abiyandikishije mu gihugu hose haba ku mpushya z'agateganyo n'iza burundu bo barenga ibihumbi 90.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/DVhDMQaUt54" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage