AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abarenga ibihumbi 50 bafite ibirarane by’imisoro baremwe agatima

Yanditswe Mar, 25 2024 10:12 AM | 83,767 Views



Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yatangaje ko abarenga ibihumbi 50, bafite ibirarane by’imyenda y’imisoro, agaragaza ko bashobora kuvanirwaho ibihano mu bihe bakwimenyekanisha ku bushake.

Yabitangarije Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko abantu bafite ibirarane by’imisoro, ko kuva tariki 22 Werurwe kugeza tariki 22 Kamena 2024, umuntu wese ufite umusoro atamenyekanishije kuva mu 2022, yakwimenyekanisha ku bushake akawutanga ntacibwe ibihano.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yavuze ko abo bantu barenga 50.000.

Yagize ati “Hari Abarenga ibihumbi 50 by’abantu bafite imyenda y’imisoro ariko yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Abo bantu, gukora ubucuruzi birimo kubagora kuko barahangayitse.”

RRA ivuga ko impamvu z’iki cyemezo zishingiye ku korohereza abagowe no kwishyura ibirarane no kongera umubare w'abasora.

Bizimana ati “Abantu bashobora kuba nta musoro bishyuye, hashobora kujyaho gahunda yo kuvanirwaho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake. Buriya abantu benshi batinya kumva bagwa mu bibazo byo kudasora ku gihe, bigatuma batimenyekanisha n’uwo musoro ntibawuzane.”

Yavuze ko itegeko ryateganyije ko umuntu wese uzamenyekanisha umusoro w’ikirarane, atazacibwa ibihano cyangwa amande bityo abasora batagomba kugira ubwoba.

Ati “Ikindi ni uko uwamenyekanishije mu kwezi kwa mbere akishyura 50%, azajya ahabwa amahirwe yo kuba yakwishyura amafaranga asigaye mu byiciro birenze bitanu.”

Bizimana Ruganintwali yavuze ko kuva hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga rya EBM, umusoro ku nyongeragaciro RRA ikusanya wikubye gatatu.

Ati “Ni ikimenyetso ko abantu bakoresheje EBM dushobora gukusanya amafaranga menshi. Kugira ngo abantu bose bajye muri iyo gahunda, twasanze ari ngombwa ko abo babigiramo uruhare bajya bahabwa ishimwe.”

RRA ikomeza kwaguka kuko mu 1999, yakusanyaga imisoro ingana na miliyari 59,5 Frw ariko mu 2023 yakusanyije miliyari 2019,1 Frw, zingana na 55% by’ingengo y’imari ndetse na 15% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage