AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe Oct, 09 2020 20:50 PM | 133,186 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro.

Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Dan Munyuza, mbere yo guhaguruka, yabasabye guhesha agaciro u Rwanda aho bazaba bari mu mahanga.

Yabibukije ko mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda bagiye guhagararira u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, abasaba kutazasuzuguza izina ry’umunyarwanda mu mahanga.

Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Carlos Kabayiza.

Abo basimbuye 160 bari bamazeyo amezi asaga 18 nabo bageze i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage