AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaperezida 5 bo muri EAC bagiye guhurira mu nama yiga ku mahoro n'umutekano

Yanditswe Apr, 21 2022 09:49 AM | 80,017 Views



Abakuru b'ibihugu 5 bo muri EAC bagiye guhurira mu nama yiga ku mahoro n'umutekano mu Karere k'ibiyaga bigari.

Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Kane, iza kwitabirwa na Perezida Kagame, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Ni inama ibaye nyuma y'igihe gito Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiriye mu murya wa Afurika y'Iburasirazuba.

Iyi nama yitezweho gushaka ibisubizo bihuriweho bigamije gukemura ibibazo by'umutekano muke mu karere ibi bihugu bihuriyemo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage