AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda hirya no hino mu mahanga bizihije isabukuru yo kwibohora

Yanditswe Jul, 07 2019 13:44 PM | 9,503 Views



Abanyarwanda baba mu mahanga barishimira isabukuru y'imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, ibi bigashimangirwa n'amahoro n'umutekano bituma iterambere ry'Igihugu ryihuta.

Muri Kenya, Abanyarwanda bifatanyije n'abayobozi b'iki gihugu n'inshuti z'u Rwanda, mu kwizihiza ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibohoye.

Ni ibirori byaranzwe n'amasengesho bashimira kuba bafite igihugu bita icyabo.

Abanyarwanda kandi banataramye mu mbyino zigaragaza umuco nyarwanda, imikino no kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ry'ubukungu no mu bumwe n'ubwiyunge.

Ambasaderi Richard Masozera uhagarariye u Rwanda muri Kenya, yabwiye abitabiriye ibi birori ko kuba ingabo za RPA, zari ziyobowe na perezida wa repubulika Paul Kagame zarabohoye u Rwanda kandi zigahagarika jenoside, byafashije u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma y'igihe kinini cy'ubuyobozi bubi.

Yagize ati “ Yego, u Rwanda rwageze ahabi! Ariko dushima cyane ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, wari umugaba mukuru w'ingabo za RPA zahagaritse jenoside, kandi bakagarura umutekano n'amahoro mu Rwanda. Rero iyo tuvuze imyaka 25, tuba tuvuga imyaka 25 y'iterambere, imyaka 25 tubayeho nyabyo. Ibyo u Rwanda rwagezeho, bishingiye ku kuba gahunda zose z'iterambere zishingiye ku muturage.”

Zambiya

Muri Zambiya, abanyarwanda baba muri icyo gihugu bagera kuri 500 bifatanyije n'inshuti zabo nabo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Ambasaderi Mukaruriza Monique uhagarariye u Rwanda muri Zambiya, yashimye ubutwari no gukunda igihugu byaranze ingabo zabohoye u Rwanda, mu gihe rwari rumaze igihe ari igihugu kirangwamo ivangura, amacakuri, ruswa n'umuco wo kudahana.

Avuga ko kuba ingabo za RPA zarahagurutse muri 1990 ngo zihagarike iyo miyoborere mibi, ari ubutwari buri munyarwanda akwiye guharanira kugira kuko ari byo byafashije u Rwanda gutera intambwe ishimishije mu iterambere.

U Bubiligi

Abanyarwanda baba mu Bubiligi nabo ntibasigaye mu kkwiizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y'u Rwanda. Abana bato nibo baserutse mu mbyino zigaragaza ko bazirikana igihugu cyabo kandi bagaharanira gusigasira umuco.

Uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, Ambasaderi Rugira Amandin yibukije Abanyarwanda n'abanyamahanga bitabiriye ibi birori, ko ku ya 4 nyakanga muri 1994, ari bwo abari ingabo za RPA zazengurukaga umujyi wa Kigali. Ashimangira ko cyari ikimenyetso cy'insinzi, ariko n'umukoro wa gombaga gukurikiraho wo kongera gusana igihugu cyasaga n'icyazimye.

Avuga ko umurava bari bafite, no kureba kure k'umukuru w'igihugu Paul Kagame ari byo bigejeje u Rwanda aho ruri ubu, rukaba ari urugero rwiza ku bindi bihugu by'afurika, kuko rugaragaza ko kubanza kwita ku bitekerezo by'abaturage, ugaharanira gukemura ibibazo bafite, ari ibintu bishoboka.

U Burusiya

Abanyarwanda baba mu Burusiya nabo bahuriye hamwe, bongera kwishimira umunshi mukuru wo guhagarika jenoside no kubohora igihugu.

Mu mbyino ziinyuranye ziganjemo iz'umuco nyarwanda, Abanyarwanda bishimiye kuba Igihugu cyaravuye mu icuraburindi, ubu bakaba baterwa isheme no kuba bakomoka i Rwanda, kandi bafie ibyo barata ku Gihugu cyabo.


Jeannette UWABABYEYI




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage