AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda barasabwa gutuza muri iyi minsi hari ibikorwa by’ubushotaranyi bukorwa na RDC

Yanditswe Jun, 17 2022 19:25 PM | 166,816 Views



Abanyarwanda barasabwa gutuza muri iyi minsi hari ibikorwa bifatwa nk'ubushotaranyi, bukorwa n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo umusirikare wa RDC yinjiye ku butaka bw’ u Rwanda ku mupaka muto uzwi nka petite barrier mu karere ka Rubavu yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa AK 47, akomeretsa abapolisi 2 b'u Rwanda igikorwa nawe yaburiyemo ubuzima nyuma yo kuraswa n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda

Ibi bije bikurikira imyigaragambyo ya  hato na hato ikorwa n’abaturage bo mujyi wa Goma bakunze kugaragara kuri uyu mupaka batera amabuye mu Rwanda.

Ahereye kuri ibi, umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda agananira n’itangazamakuru yasabye abanyarwanda gutuza bagakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, birinda kurangazwa n’ibyo bikorwa bigamije ubushotoranyi bikorwa n'abaturage b’igihugu cy’abaturanyi cya Kongo.

Ibi bikorwa bifatwa nk'ubushotoranyi kandi byabaye mu minsi ishize harimo ibisasu byatewe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, Akarere ubusanzwe kazwiho ibikorwa by’ubukerarugendo bw’Ingagi zo mu Birunga.

Ibi ariko nk'uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Zephanie Niyonkuru ngo ntacyo byahungabanijeho ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa.

Kuri Leta y’ u Rwanda ngo izakomeza gushyira imbere ibiganiro mu gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na DRC, nkuko bitangazwa  na Prof Nshuti Manasseh n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu minsi ishize ingabo z’ u Rwanda zatangaje ko inkiko z’ u Rwanda zirinzwe neza kandi u Rwanda rurinzwe ndetse ko rufite umutekano usesuye haba mu gihugu imbere no ku mipaka.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage