AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda barangurira mu Bushinwa bavuga ko kwaduka kwa coronavirus byatangiye kubagiraho ingaruka

Yanditswe Feb, 05 2020 08:22 AM | 12,688 Views



Abanyarwanda batumiza n’abohereza ibicuruzwa mu gihugu cy' u Bushinwa baravuga ko kwaduka kw'icyorezo cya novel Coronavirus kwabagizeho ingaruka n' ubwo zikiri nkeya.

Ibi barabigarukaho mu gihe iki cyorezo kimaze guhitana amagana cyatumye ibihugu bitandukanye bifata ingamba zirimo guhagarika ingendo z' indege no kutemerera abava muri iki gihugu kwinjira ku butaka bwabyo, ibintu bigenda bigira ingaruka k' ubukungu bw' isi.

Igihugu cy'u Bushinwa kiza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bihugu bikungahaye ku isi. Ibi bituma gifatwa nk'ihahiro ry'isi harimo n'u Rwanda.

Kuva icyorezo cya novel Coronavirus cyakaduka muri iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize, ingaruka zatangiye kwigaragaza.N’ubwo ngo izi ngaruka zitaraba nyinshi mu buryo bugaragarira buri wese, bamwe mu bacuruzi b’Abanyarwanda batumiza n’abohoreza ibicuruzwa mu Bushinwa, bavuga ko ko zigenda zibageraho.

Cyarisima Hope, ushinzwe ubucuruzi muri Ufaco & Vlisco ati “Cyane nka raw materials twebwe dukoresha, na fabrics kuko ntabwo dufite uruganda hano rukora fabric, tubikura mu Bushinwa, kugeza ubu byabaye stuck, biss nk’ aho byahagaze, ubwo urumva nk’ibintu twatumije, nk’amasoko twari dufite, dukeneye kudelivaringa on time, urumva, dushobora kugira delay kubera iyo virus.”

Twahirwa Diego  avuga ko kuva aho RwandAir yahagarika ingendo zigana mu Bushinwa byatangiye kubagiraho ingaruka.

Ati “Aho ngaho byatangiye kutugiraho ingaruka kuko RwandAir igiciro yajyaga iduha batworohereza, kuva yahagarika ingendo zayo ubu turohereza ibintu hanze dukoresheje indege ya Ethiopia, ikaduca amafaranga menshi cyane, akubye kabiri n’ ibindi bice ugereranyije n’ ayo RwandAir yaducaga. Bigaragara ko bitugiraho ingaruka, ikindi kandi abakiriya bacu dukorana na bo abenshi arakorera mu rugo nta n’ umwe usohoka.”

Izabiriza Jeanne na we avuga ko iki cyorezo cyabagizeho ingaruka.

Ati “Kubera ko inganda ziba ziri bufunge, amabanki agafunga, serivisi zose mu Bushinwa ziba zafunze, rero bakagura byinshi bizamara igihe kinini. Ku buryo twongera kugira ibicuruzwa byinshi birimo kuza mu kwezi kwa gatanu. Burya mu kwezi kwa kane, ukwa gatatu, ukwa kabiri, biba birimo kuza, tuba tubifite byinshi.”

Mu gihe u Rwanda rwohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 4.8 z’amadolari ya Amerika nk’ uko bigaragazwa n’ imibare yo muri 2016, ibyo u Rwanda rutumiza muri iki gihugu ubu gifatwa nk’ u uganda rw’ isi, bihagaze ku gaciro k’ amadolari ya Amerika milioni 377.8.

Ibi ahanini abacuruzi bavuga ko biterwa no kuba ikiguzi cy’ibicuruzwa kiri hasi ugereranyije n’ahandi. Gusa ngo bikomeje uko bimeze ubu, byasaba gushakira ahandi.

Cyarisima ati “Birumvikana igiciro kiziyongera, kuko mu Bushinwa bigenda bikurikiza uko uhagaze, so urumva mu Bushinwa ibintu byose twabizanaga ku giciro kiri hasi, ubwo nitujya ahandi birumvikana ko ugiciro kiri bwiyongere, nicyiyongera ku kugura raw materials, uwo tugurisha na we igiciro kiriyongera, urumva ko ari ikibazo.”

Twahirwa ati “Twe twavuga ko igihombo kigomba kuzamo kuko urumva niba nkubwira ko twishyura inshuro zirenga ebyiri z’ ayo RwandAir yaducaga, ari umukiriya aravuga ati tugabane ayo mafranga yiyongereyeho, bigatuma adatumiza byinshi cyane kuko hari ahandi hantu ashobora kubikura.”

Kugeza magingo aya, abantu bakabakaba 500 bamaze guhitanwa n’ iki cyorezo mugihe abanduye iyi virusi ya Corona bagera mu bihumbi 20,000, umubare munini ukaba ari mu Bushinwa aho cyakomotse.


Paschal BUHURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage