AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abanyarwanda 47 birukanwe muri Uganda bageze mu Rwanda

Yanditswe Oct, 23 2021 18:35 PM | 91,031 Views



Kuri uyumugoroba wo kuwa Gatandatu ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 47 birukanywe mugihugu cya Uganda. 

Harimo abagabo 29,abagore 9 n'abana 9 aho bamwe muri aba hari  abamazi igihe gisagaho gato amezi atanu  bafungiwe muri gereza zitandukanye zo mugihugu cya Uganda.

Aba banyarwanda mu buhamya bwabo bumvikanisha ko batwawe muri gereza  bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda baza no gukorerwa iyicarubozo aho  bamwe bambuwe  n'imitungo yabo. 

Ngo bafite   impungenge z'abo mu miryango yabo basigaye muri gereza.

Muri aba bagejejwe mu Rwanda harimo n'abari bamaze imyaka irenga icumi batuye muri Uganda bahakorera imirimo itandukanye.

Bamwe mbere yo gufatwa bakavuga ko inzego z'umutekano muri icyo gihugu cya Uganda zabanje kubaka amafaranga ngo zibarekure Abanyarwanda bakayabura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage