Yanditswe May, 22 2022 17:11 PM | 75,130 Views
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi muri buri byiciro mu karere ka Nyanza, basabwe guha umuturage serivisi nta kiguzi kuko iyo bikozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko bidindiza gahunda za Leta.
Ibi babigarutse mu nama y'ubukanguramba yari igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarija iterambere ry'abaturage.
Isiragizwa rya hato na hato ku muturage kuri serivisi runaka, ruswa, n'ibindi bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage nizo ngingo zafashe umwanya urambuye mu Nteko rusange y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi.
Ku bijyanye na ruswa, Ruyombyana Alexis wo mu murenge wa Muyira avuga ko hakiri abayobozi bahesha isura mbi umuryango kubera kutuzuza inshingano zabo bigatuma ibibazo biba byinshi mu baturage.
Gusa ngo iyi nama rusange igiye gutuma bafata ingamba zihamye zo guteza umuturage imbere, nyuma y'ibibazo byagaragajwe muri buri murenge.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza akaba n'umuyobozi w'umuryango wa RPF Inkotanyi, Ntazinda Erasme yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage ndetse ko anakebura abayobozi ko uzafatwa yatse ruswa umuturage atazihanganirwa.
Hari hashize imyaka ibiri nama y'ubukanguramba y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi idaterana mu karere ka Nyanza, kubera icyorezo cya COVID 19.
Callixte KABERUKA.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru