AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri Nyanza basabwe guha umuturage serivisi nta kiguzi

Yanditswe May, 22 2022 17:11 PM | 75,130 Views



Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi muri buri byiciro mu karere ka Nyanza, basabwe guha umuturage serivisi nta kiguzi kuko iyo bikozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko bidindiza gahunda za Leta. 

Ibi babigarutse mu nama y'ubukanguramba yari igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarija iterambere ry'abaturage.

Isiragizwa rya hato na hato ku muturage kuri serivisi runaka, ruswa, n'ibindi bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage nizo ngingo zafashe umwanya urambuye mu Nteko rusange y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi. 

Ku bijyanye na ruswa, Ruyombyana Alexis wo mu murenge wa Muyira avuga ko hakiri abayobozi bahesha isura mbi umuryango kubera kutuzuza inshingano zabo bigatuma ibibazo biba byinshi mu baturage.

Gusa ngo iyi nama rusange igiye gutuma bafata ingamba zihamye zo guteza umuturage imbere, nyuma y'ibibazo byagaragajwe muri buri murenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza akaba n'umuyobozi w'umuryango wa RPF Inkotanyi, Ntazinda Erasme yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage ndetse ko anakebura abayobozi ko uzafatwa yatse ruswa umuturage atazihanganirwa.

Hari hashize imyaka ibiri nama y'ubukanguramba y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi idaterana mu karere ka Nyanza, kubera icyorezo cya COVID 19.

 Callixte KABERUKA.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage