AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibyifuzo bya bamwe mu bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Jan, 24 2022 16:02 PM | 25,601 Views



Bamwe mu banyamategeko basanga amahanga n'imiryango mpuzamahanga bakagombye kugira uruhare mu gufasha abafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakorewe iki cyaha bo bavuga nyuma y' imyaka 28 bakomeje urugendo rwo kwiyubaka.

Mariya ni izina twise uyu mubyeyi wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe agira ati "Umusirikare umwe mubari aho aravuga ngo uwo mukobwa wamunyihereye, aramumpa turagenda yatangiye kumfata ku ngufu guhera ubwo."

Muri iryo hohoterwa yatewe inda, aza kubyara umwana atishimiye icyo gihe, nyuma yaje no kumenya ko we n'umwana we bari baranduye indwara idakira.

"Numvaga namuta nkigendera, ariko nyuma umwana akajya arwara nanjye nkarwara nkaremba, naje gusanga mfite ubwandu n'umwana."

Mariya byamugizeho Ingaruka, na nyuma igihe yashakaga umugabo ubu babana ubu.

Inkuru ya Mariya ayisangiye n'abandi benshi barimo n'abatarabona imbaraga zo kuyibara.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha  rwashyiriweho u Rwanda, nirwo rwagaragaje gufata ku ngufu nk’intwaro yakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamategeko, Aloys Mutabingwa wigeze guhagararira u Rwanda muri uru rukiko, avuga ko umuryango mpuzamahanga wakabaye warashyizeho uburyo bwo kwita ku bahuye n’ikibazo nk’iki.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage