AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamakuru bo mu Rwanda bashimye ko hari amategeko atanga uburenganzira bwo kubona amakuru

Yanditswe Dec, 22 2021 16:17 PM | 50,632 Views



Abakora umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda, batangaje ko bishimira ko hari amategeko atanga uburenganzira bwo kubona amakuru, gusa bagasaba ko leta ishora imari mu itangazamakuru.

Ibi byatangajwe ubwo ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, ryamurikaga ubushakashatsi ku isesengura rigaragaza ukwigenzura kw'itangazamakuru ryo mu Rwanda kuva muri 2013-2021.

Ubu bushakashatsi bwakoze hagamijwe kureba ubwisanzure bw'itangazamakuru, no kureba ko amategeko atanga uburenganzira bwo kugera ku makuru.

Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi, bigaragaza ko muri 2018 icyaha cyo gusebanya cyakuwe mu byaha abanyamakuru baryozwa biturutse ku buvugizi bw'inzego zitandukanye, bikaba byaratanze ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda. 

Gusa ubu bushakashatsi bugaragza ko kutubariza amahame agenga umwuga w'itangazamakuru ari ikibazo kikibangamiye umwuga w'itangazamakuru, ibi ahanini ngo bikaba bituruka ku mikoro make ari muri uyu mwuga nk'uko bamwe mu banyamakuru babisobanura.

Jean Paul Ibambe ushinzwe za gahunda mu ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, avuga ko n'ubwo bimeze bityo byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda.

Kuva muri 2013 kugeza ubu, urwego rw'abanyamakuru bigenzura rumaze kwakira ibirego 402 byaturutse mu bitangazamakuru no mu baturage ku bwumvikane bucye bwabaga bwabaye.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage