AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abanyamahanga bari mu Rwanda bashimye ingamba leta yafashe mu guhangana na Covid19

Yanditswe Oct, 18 2021 18:30 PM | 38,198 Views



Abanyamahanga bari mu Rwanda bavuga ko bishimira kuba bari mu gihugu cyashyizeho ingamba zihamye zo guhangana n'ikwirakwira rya COVID19, ibi bakaba babivuga mu gihe ikigero cy'ubwandu bushya kigeze kuri 0.7% hagendewe ku mibare y’iminsi 7 ishize.

Umwongereza, Chris Smith umaze umwaka mu Rwanda ni umwe mu bishimira uburyo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo gutanga umusaruro.

Yagize ati “Numva ntekanye kuba ndi mu Rwanda, imibare irimo kugabanuka buri cyumweru ndatekereza ko u Rwanda rurimo gukurikirana neza iki kibazo, kandi nk’uko igikorwa cyo gukingira gikomeje ndetse n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bukomeje gushakisha inkingo ndatekereza ko bizakomeza kumera neza.”

Kerry Crockett ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we ati “Sinigeze mba mu gihugu aho imibare igabanuka muri ubu buryo, ikigaragara ni uko dufite umudendezo wo kujya hanze tukishimisha mu buzima bwiza dusanga hano, ndishimye cyane.”

Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Nyamata, Dr. Rutagengwa William avuga ko mu karere ka Bugesera bigeze kugira abarwayi 20 mu bitaro ndetse n'abandi basaga 1000 bari banduye iki cyorezo, ariko ubu abantu 9 gusa ni bo barimo gukurikiranirwa mu ngo kandi nta bimenyetso bya Covid19 bafite.

Kuri iki Cyumweru abantu 17 ni bo banduye iki cyorezo, muri bo umwe gusa ni we wo mu Mujyi wa Kigali.

Mu bitaro bya Nyarugenge bishinzwe kwakira abarwayi ba COVID-19, kuri uyu wa mbere byari bifite abarwayi 12.

Nubwo imibare y'abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo yagabanutse mu buryo bugaragara, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ibi bitaba intandaro yo kwirara no kudohoka mu kucyirwanya.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 15 ku isi byashoboye kugera ku ntego Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryari ryatanze ryo kuba buri gihugu cyashoboye gukingira byibuze 10% by'abaturage bitarenze Nzeri uyu mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko gukingira Covid19 mu buryo bwagutse bikomeje mu ntara zose, ndetse ko kuva tariki 09 uku kwezi abantu 894,792 bamaze kugezwaho urukingo, mu gihe mu Rwanda hose ababonye doze imwe kuva muri Werurwe 2021 barenga miliyoni 3.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/bDedV-d4_6I" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage