AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyabugeni n'abanyabukorikori biteguye kuvana umusaruro mu nama ya CHOGM

Yanditswe Apr, 13 2021 14:17 PM | 22,627 Views



Abanyabugeni n'abanyabukorikori bakora ibihangano bijyanye n'umuco gakondo mu Rwanda, baratangaza ko biteguye kugaragaza ibihangano nyarwanda mu nama yo ku rwego rwo hejuru izahuza abayobozi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu by’umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM.

Iyi nama iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka, izitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi mu bihugu 54 bibarizwa muri Commonwealth.

Bamwe mu banyabugeni n'ubukorikori bujyanye n'umuco gakondo mu Rwanda, ni ukuvuga abakora n'abacuruza imitako ishushanyije, ibibumbano, ibikozwe mu buryo bwo kuboha ndetse n'ibindi, bavuga ko bishimiye cyane kuba iyi nama izabera mu Rwanda, kandi ko na bo bayiteguye ku buryo buhagije n'ubwo hari imbogamizi bagiye bahura na zo biturutse ku cyorezo cya Covid-19.

Uwitwa Murenzi Mark ufite inzu y'Ubugeni n'Ubukorikori, avuga ko iyi nama bamaze igihe bayitegura nubwo bahuye n’ibibazo bya Covid-19.

Yagize ati "CHOGM ni inama tumaze igihe twitegura n'ubwo Covid-19 yabaye nk'iyihagarika ndetse ikazana imbogamizi kuko nko kubona amarange byagiye bitugora, ariko twariteguye mu buryo bwose buhagije, tucyumva ko izabera mu Rwanda twahise twumva ko ari amahirwe tubonye yo kugaragaza igihugu cyacu,  kuko twe icyo dukora ni ukugaragaza isura y'u Rwanda biciye mu muco gakondo ariko akaba ari  n'amahirwe yo kwiteza imbere."

"Buri gihangano kiba gifite umwihariko wacyo n'igisobanuro cyacyo. Iyi shusho ubona mfite ni nto ariko ifite igisobanuro gikomeye cyane. Uyu munsi turi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki rero ni ugishushanyo kigaragaza ubutwari, hari abantu bagize ubutwari butandukanye: hari abahishe abantu, hari ababarokoye, uyu ni umutako ugaragaza ubwo butwari.”

Umunyabukorikori akaba n'umucuruzi w'ibihangano by'ubugeni n'ubukorikori, Ugirumurera Gorethy, we avuga ko bishimiye kuba bazakira abanyamahanga, bakaba biteguye kubagaragariza ibihangano bishya.

Yagize ati "Twarabyishimiye cyane kuba tuzakira abanyamahanga, tukibyumva twahise dutangira guhanga udushya nk'abanyabukorikori kugira ngo bazaze basanga dufite ibihangano bishya byinshi.”

Bavuga ko iyi nama bayitezeho umusaruro ufatika kandi ko bazaba babonye umwanya mwiza wo kugaragaza isura y'u Rwanda mu banyamahanga, kuko ibihangano byabo ubusanzwe babikora bashingiye ku butumwa bashaka gutambutsa.

Ati "Twizeye ko tuzabona abakiriya kuko abanyamahanga baza bakeneye kureba ibyacu nk'u Rwanda, twizeye rero ko bazatugurira ibyo bazajyana iwabo."

Umuyobozi uhagarariye Urugaga rw'Abanyabugeni mu Rwanda, Kabakera Jean Marie Vianney, ashimangira ko iyi nama ari amahirwe akomeye kuri bo nk’abacuruzi.

Ashima kuba Leta y'u Rwanda yarahaye agaciro umwuga wabo nka kimwe mu bizamura ubukungu bw'igihugu, kuko byatumye abantu benshi babiyoboka nk'akazi, ubu bikaba bitunze umubare munini w'Abanyarwanda.

Yagize ati "Turishima cyane kuba Leta y'u Rwanda yabonye ko umwuga wacu ari kimwe mu bishobora kuzamura ubukungu bw'igihugu, bagenzi banjye nabibutsa ko tugomba gukomeza gukunda ibintu byacu kuko twese ntitwakora ibintu bimwe, uwiyiziho impano wese narebe ukuntu yakongera akayitaho kandi ayigaragaze kuko amahirwe arimo aragenda adusekera.”

Kugeza ubu aba banyabugeni n'ubukorikori bavuga ko ari hafi ibihumbi bine mu gihugu,  ariko ko bakomeje kwaguka.

CHOGM iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

Regis IRADUKUNDA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage