AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanya-Somalia bashimye uko u Rwanda rumaze guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe Dec, 05 2022 18:06 PM | 193,311 Views



Abanya-Somalia baravuga ko kwigira ku Rwanda uburyo rwateje imbere ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye, ari amahitamo meza mu iterambere ry'igihugu cyabo.

Itsinda ry'abanya Somalia 11 baturutse muri Minisiteri y'itumanaho n'ikoranabuhanga na Minisiteri ishinzwe igenamigambi n'ishoramari bari mu Rwanda mu rugendo shuri, rugamije kureba ibikorwa by'ikoranabuhanga bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu. 

Umujyanama mu biro bya Minisitiri muri Minisiteri y'itumanaho n'ikoranabuhanga, Abdiaziz Mohamed Shire avuga ko uru rugendo ari ingirakamaro.

"Turi hano mu rwego rwo kureba ibyiza byagezweho mu rwego rw'ikoranabuhanga kugira ngo twigire kuri ubwo bunararibonye, tuzasura inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ikoranabuhanga kugira ngo tugire ibyo dusangira."

Umuyobozi ushinzwe imari mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo"Rwanda Cooperation Initiative" Makuza Freddy avuga ko uru rugendo rw'abanya Somalia rufite inyungu ku mpande zombi.

Ikigo cy'Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cyagize uruhare mu gutegura uru rugendo rushuri rw'Abanya Somalia mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, muri uru rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

70% by'Abanya Somalia ni urubyiruko, abari muri uru rugendo bavuga ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego rw'ikoranabuhanga ari amahitamo meza.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage