Yanditswe Dec, 05 2022 18:06 PM | 193,311 Views
Abanya-Somalia baravuga ko kwigira ku Rwanda uburyo
rwateje imbere ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye, ari amahitamo meza mu
iterambere ry'igihugu cyabo.
Itsinda ry'abanya Somalia 11 baturutse muri Minisiteri y'itumanaho n'ikoranabuhanga na Minisiteri ishinzwe igenamigambi n'ishoramari bari mu Rwanda mu rugendo shuri, rugamije kureba ibikorwa by'ikoranabuhanga bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Umujyanama mu biro bya Minisitiri muri
Minisiteri y'itumanaho n'ikoranabuhanga, Abdiaziz Mohamed Shire avuga ko uru
rugendo ari ingirakamaro.
"Turi hano mu rwego rwo kureba
ibyiza byagezweho mu rwego rw'ikoranabuhanga kugira ngo twigire kuri ubwo
bunararibonye, tuzasura inzego zitandukanye zifite aho zihuriye
n'ikoranabuhanga kugira ngo tugire ibyo dusangira."
Umuyobozi ushinzwe imari mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo"Rwanda Cooperation Initiative" Makuza Freddy avuga ko uru rugendo rw'abanya Somalia rufite inyungu ku mpande zombi.
Ikigo cy'Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cyagize uruhare mu gutegura uru rugendo rushuri rw'Abanya Somalia mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, muri uru rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.
70% by'Abanya Somalia ni urubyiruko, abari muri uru
rugendo bavuga ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego
rw'ikoranabuhanga ari amahitamo meza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru