AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19

Yanditswe Jul, 18 2021 08:57 AM | 32,953 Views



Abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagali Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka  Ruhango, barimo gusenga barenze Ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid 19.

Aba baturage b’abakiristu baturuka mu matorero n’amadini atandukanye baje aha Kanyarira, baturutse mu turere dutandukanye bakaba bageze aha muri Ruhango  banyuze mu nzira zitemewe.

Bose bemera icyaha bakanagisabira imbabazi, kuko basanga ibyo bakoze ari imwe mu nzira ishobora kurushaho gukwirakwiza icyorezo cya covid 19

Uretse kuba bateraniye ari benshi ahantu hatemerewe gusengera, aba baturage ntibubahirije kandi intera ya metero ndetse bamwe nta n'agapfukamunwa bari bambaye, ibintu bishobora kubashyira mu byago byo kwandura COVID-19. 

Aba baturage b'ingeri zose, bamwe muri bo  banarenze ku mabwiriza ya Guma mu Karere na Guma mu rugo,  kuko harimo abaje aha mu Ruhango buturutse mu turere dutandukanye two mu gihugu harimo Kamonyi, Muhanga ndetse na Nyagatare.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Valens Habarurema, avuga ko aba baturage uretse kuba barenze ku amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ngo n'uyu musozi wa Kanyarira ubwawo ntabwo ari ahantu hemerewe gusengera

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yasobanuye ko bagiye kurushyaho gufatanya n'inzego zibanze, mu gukumira abantu barenga ku amabwiriza ya Guma mu Karere bagenda banyura inzira zitazwi.

Aba baturage bafatiwe aha ku umusozi wa Kanyarira, nyuma yo kwigishwa, buri umwe yaciwe amande y'amafaranga ibihumbi 10 Frw.

Akarere ka Ruhango ku bufatanye n'inzego z'ubuzima bateganya kandi guhita batangira igikorwa cyo gupuma covid aba baturage, mbere yo kubarekura ngo basubira mu ngo iwabo.


Consolate Kamagajo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage