AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu 20 batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri muri Rwanda Peace Academy

Yanditswe Sep, 21 2021 11:02 AM | 42,939 Views



Abasirikare, abapolisi, abacungagereza n’abasivili 20 baturutse mu bihugu bitandatu bya Afurika, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku kuzahugura abandi ku ruhare rw’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Rtd Colonel Jill Rutaremara Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze, cyateguye aya mahugurwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Abongereza gitera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika, avuga ko aya mahugurwa agamije kwigisha k’uburyo bwimbitse abazigisha abandi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro no mu bundi buzima busanzwe kikiri ingorabahizi ngo ariko basanga ubushake bwiza bwa Leta zabo n’amahugurwa nk’aya ari inzira nziza yo gukemura iki kibazo

Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa ni Ghana, Kenya, Namibia, Nigeria, u Rwanda na Zambia.


Uwimana Emmanuel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage