AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abandi banyarwanda 3 birukanywe muri Uganda

Yanditswe Mar, 15 2019 12:50 PM | 6,629 Views



Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare rwongeye kwakira abandi banyarwanda batatu birukanywe mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri Gereza zo muri icyo gihugu. Aba banyarwanda baje bakurikira abandi bakiriwe mu minsi ishize kuri uyu mupaka wa Kagitumba.

Muri aba banyarwanda batatu birukanywe mu gihugu cya Uganda, harimo umugabo umwe   w’imyaka 39 y’amavuko ukomoka  mu karere  ka Bugesera uvuga ko yagiye muri icyo gihugu mu mwaka w’2000 agiye gushakirayo imibereho, hakaba  n' abana  babiri bombi  bakomoka  mu karere ka  Gakenke  mu Ntara y’Amajyaruguru, aho umwe afite imyaka 15 y’amavuko undi akagira 18. Aba bana bombi bavuga ko bagiye Uganda mukwezi kwa Gatanu kumwaka ushize wa 2018 bagiye gusura abavandimwe babo babayo. Mubuhamya bwabo bwumvikanamo iyicarubozo bavuga ko  bakorewe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu, mu gihe nyamara ngo bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko .

Aba banyarwanda bakomeza bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo nabo  bari muri Uganda batamerewe neza, ngo kuko hari n’abo  hari nabandi basize muri  Gereza bari bafungiyemo batari bake. Bashingiye ku kuntu batotejwe,  bagira inama abanyarwanda kutongera gutecyereza kwerecyeza muri Uganda muri icyi gihe.

Inzego z’umutekano zivuga ko aba banyarwanda babatu bagejejwe I Kagitumba mumasaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kane  . Ni mugihe mugihe mukwezi gushize hari n’abandi banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Uganda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage