Yanditswe Nov, 18 2020 22:08 PM | 35,604 Views
Nyuma y’amezi 3 hatangiye gahunda yo kwandikira abana bavutse kwa muganga, abasaga ibihumbi 25 ni bo bamaze kwandikwa.
Nishimwe Mireille atuye mu Karere ka Gasabo, twamusanze mu Bitaro bya Masaka amaze umunsi umwe abyaye. Nyuma yo kumusezerera abanje kujya kwandikisha mu irangamimerere umwana we ku babishinzwe muri ibi bitaro.
Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, ni gahunda abaturage bavuga ko yabarinze ingendo bajya mu nzego z'ibanze ku mirenge.
Abayobozi b'ibitaro n'abakozi babyo bavuga ko iyi gahunda yo kwandika mu irangamimerere abana bavutse no kwandukura abapfuye yaje ari igisubizo kuko nta mwana ucikanwa ngo abure ibyangombwa by'irangamimirere. Uwizeye Marcel, Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Masaka byatangirijwemo iyi gahunda, avuga ko bimaze gutanga umusaruro.
Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA buvuga ko gahunda yo kwandika abana mu gitabo cy'ikoranabuhanga ry'irangamimerere no kwandukuramo abapfuye bikorewe kwa muganga imaze gutera imbere. Umuyobozi w'ishami ry'irangamimerere n'iyandikwa ry'abaturage muri iki kigo Harerimana Margueritte avuga ko umubyeyi utabana n'umugabo cyangwa uwo batasezeranye umwana yandikwa ku mubyeyi umwe.
Ati "Umwana arandikwa ku mubyeyi umwe w'umugore inyandiko y'ivuka igasohoka iriho uwo mubyeyi umwe w'umugore gusa hanyuma iyo nyandiko ikosorwa n'umwanditsi w'irangamimerere ntabwo ari urukiko icyo gihe umubyeyi ajyana ya nyandiko y'ivuka ku murenge bakandika mu gitabo cyandikwamo abaturage ko yashyingiwe hanyuma barangiza bakamuha inyandiko y'ivuka ya wa mwana ikosoye."
Mu bigo nderabuzima,hatagize igihinduka iyi gahunda yazatangira tariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka.
Tariki ya 10 Kanama 2020 ni bwo u Rwanda rwatangije iyi gahunda mu bitaro. Kuva icyo gihe abana bavukiye kwa muganga bamaze kwandikwa ni 25711 na ho abitabye Imana bandukuwe 561.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru