AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abana ibihumbi 25 bamaze kwandikwa mu bitabo by'irangamirere kwa muganga

Yanditswe Nov, 18 2020 22:08 PM | 35,604 Views



Nyuma y’amezi 3 hatangiye gahunda yo kwandikira abana bavutse kwa muganga, abasaga ibihumbi 25 ni bo bamaze kwandikwa.

Nishimwe Mireille atuye mu Karere ka Gasabo, twamusanze mu Bitaro bya  Masaka amaze umunsi umwe abyaye. Nyuma yo kumusezerera abanje kujya kwandikisha mu irangamimerere umwana we ku babishinzwe muri ibi bitaro.

Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, ni gahunda abaturage bavuga ko yabarinze ingendo bajya mu nzego z'ibanze ku mirenge.

Abayobozi b'ibitaro n'abakozi babyo bavuga ko iyi gahunda yo kwandika mu irangamimerere  abana  bavutse no kwandukura abapfuye yaje ari igisubizo kuko nta mwana ucikanwa ngo abure ibyangombwa by'irangamimirere. Uwizeye Marcel, Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Masaka byatangirijwemo iyi gahunda, avuga ko bimaze gutanga umusaruro.

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA buvuga ko gahunda yo kwandika abana mu gitabo cy'ikoranabuhanga ry'irangamimerere no kwandukuramo abapfuye bikorewe kwa muganga imaze gutera imbere. Umuyobozi w'ishami ry'irangamimerere n'iyandikwa ry'abaturage muri iki kigo Harerimana Margueritte avuga ko umubyeyi utabana n'umugabo cyangwa uwo batasezeranye umwana yandikwa ku mubyeyi umwe.

Ati "Umwana arandikwa ku mubyeyi umwe w'umugore inyandiko y'ivuka igasohoka iriho uwo mubyeyi umwe w'umugore gusa hanyuma iyo nyandiko ikosorwa n'umwanditsi w'irangamimerere ntabwo ari urukiko icyo gihe umubyeyi ajyana ya nyandiko y'ivuka ku murenge bakandika mu gitabo cyandikwamo abaturage ko yashyingiwe hanyuma barangiza bakamuha inyandiko y'ivuka ya wa mwana ikosoye."

Mu bigo nderabuzima,hatagize igihinduka iyi gahunda yazatangira tariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka.

Tariki ya 10 Kanama 2020 ni bwo u Rwanda rwatangije iyi gahunda mu bitaro. Kuva icyo gihe abana bavukiye kwa muganga  bamaze kwandikwa ni  25711 na ho abitabye Imana bandukuwe 561.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage